Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Umupolisi wahoze ayobora Polisi mu Karere ka Buyende, Muhammad Kirumira, yarashwe n’abantu bataramenyekana bagendaga kuri moto, ahita yitaba Imana.

Uyu mupolisi waherukaga kwegura mu gipolisi, yarashwe kuri uyu wa Gatandatu ari hafi y’urugo rwe ahitwa Bulenga mu Karere ka Wakiso.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Kirumira yicanwe n’umugore we Mariam Kirumira.

Bari bafitanye umwana w’amezi arindwi.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima yatangaje ko abapolisi bahise boherezwa aho byabereye, amakuru menshi akaza gutangazwa uko amasaha agenda yigira imbere.

Bivugwa ko Kirumira yarasiwe mu modoka ye hafi y’urugo rwe.

Yasezeye mu gipolisi mu mwaka ushize, aza kugezwa imbere y’urukiko ashinjwa imitwarire mibi ndetse yamburwa amapeti yari afite.

Kirumira arashwe mu gihe muri Uganda ubwicanyi bumaze gufata indi ntera, cyane bugirwamo uruhare n’abantu bagenda kuri moto.

Ni nako byagenze muri Werurwe 2017 ubwo uwari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi yicwaga arashwe ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo