U Buhinde: Polisi yataye muri yombi umunyakenyakazi ukekwaho kuhinjiza ibiyobyabwenge

Uyu mugore w’umunyakenya ufite imyaka 36, yabaga mu gihugu cy’u Buhinde bitemewe n’amategeko, akaba yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kwinjiza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu biturutse hanze yacyo.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mugore Mariam witwa Mweke, yari afite viza (uruhushya rwo gutambuka) rwarengeje igihe kandi ngo akaba yari amaze igihe akora ibi bikorwa bitemewe n’amateko byo kuzana mu Buhinde ibiyobyabwenge kuko ngo yabitangiye mu mwaka wa 2016.

Dail Monitor ikomeza ivuga ko uyu mugore yatawe muri yombi na Police yo mu Buhinde bakaba baramusanze aho yari yihishe, mu gace ka Nalasopala muri Mumbai.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo