U Budage: 2 bishwe n’igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Halle

Kuri uyu wa Gatatu, abantu bagera kuri 2 basize ubuzima biturutse ku iraswa ry’igisasu kiri mu bwoko bwa grenade cyatewe mu Burasirazuba bw’umujyi wa Halle mu gihugu cy’U Budage.

Polise yo muri iki gihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko nyuma y’ubu bwicanyi bwabereye muri uyu mujyi, bahise batangira iperereza ngo hamenyekane ababyihishe inyuma dore ko bahise bacika ndetse ngo bakanasaba abaturage kuguma mu ngo.

Ikinyamakuru Bild cyo mu Budage cyatangaje ko ubu bwicanyi, bwabereye imbere y’urusengero rw’abayahudi ruzwi nka synagogue. Ndetse ko kinongeraho ko, izo Grenade zatewe kuri uru rusengero rusanzwe rusengerwamo n’abayahudi.

Ibi bikaba byabaye kuri uyu wgagatatu, umunsi usanzwe ufatwa nk’umunsi mutagatifu wizihizwa n’abayoboke b’idini ry’abayahudi .

Kompanyi yo mu Budage ishinzwe ingendo za gari yamoshi, yatangaje ko imihanda yose inyurwamo na Gari ya moshi mu mujyi wa Halle yafunzwe k’ubw’umutekano mucye uwurangwamo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo