USA: Urukiko rw’ikirenga rwagize icyo ruvuga ku batinganyi bigaragambyaga bavuga ko badahabwa akazi nk’abandi

Urukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwavuze ko rugiye gutekereza, ku burenganzira bwo kubona akazi ku babana bahuje ibitsina.

Ikinyamakuru cya Reuters dukesha iyi nkuru kivuga ko kuri uyu wa Kabiri urukiko rwafashe umwanzuro wo kwita ku kibazo cy’abimwa akazi kubera babana bahuje ibitsina aho bakorerwaga ivangura ku burenganzira bwo kubona kazi.

Uyu mwanzuro ukaba wafashwe n’urukiko nyuma yaho kuri uyu wa Kabiri saa yine z’amanywa, ababana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi, babyutse bigaragambya aho basabaga ko barenganurwa bagahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu mitangire y’akazi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo