USA: Uruganda rwaciwe akayabo kubera gutanga umuti utari wo ugatera uwawuhawe kumera amabere

Uraganda rw’imiti rwitwa Johnson & Johnson rwategetswe kwishyura miliyari 8 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga asagaga miliyari 738 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’impozamarira y’umugabo warujyanye mu nkiko arushinja kutamuburira ko umuti rwamuhaye ushobora gutuma agira imisemburo ituma amera amabere.

Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko rwo muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera umuti wa Risiperdalo ufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.
Uwitwa Nicholas Murray w’imyaka 26, niwe wahawe uyu muti, awunyoye umugiraho izindi ngaruka nk’uko BBC yabitangaje.

Uru ruganda rwavuze ko izo indishyi rwaciwe zidakwiye, kuko igihano cy’ibanze cyari $ ibihumbi 680 angana nasaga miliyari 627 z’amafaranga y’u Rwanda, ku buryo ruvuga ko icyo gihano gikwiye gukurwaho.

Uru ruganda rwashinje urukiko kurubangamira nti rubashe kugaragaza ibimenyetso byose, birimo ikirango kiba ku muti wa Risiperdalo wagaragajweho ikibazo.
Murray avuga ko agitangira gukoresha uwo muti akiri muto, yatangiye kumera amabere, ikibazo kidashobora gukira kizwi nka ginecomastiya.

Uru rubanza ni rumwe mu zindi nyinshi zugarije uruganda rwa Johnson & Johnson n’uruganda Janssen Pharmaceuticals ruyishamikiyeho, zisaba indishyi kubera ko abantu batandukanye bagizweho ingaruka n’umuti bakora wa Risperdal.

Muri Kanama nabwo Johnson & Johnson yategetswe kwishyura miliyoni $572, nyuma y’uko umucamanza wo muri Oklahoma yanzuye ko uru ruganda rwagize urhare mu kugurisha imiti mu buryo budakurikije amategeko.

Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyemeje ikoreshwa rya Risperdal mu mwaka wa 1993, mu kuvura indwara ya schizophrenia n’indwara itera ihindagurika ry’amarangamurima izwi nka ‘bipolar mania’ mu bantu bakuru.







Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo