USA: Umusenateri unenga bikomeye Trump azahangana nawe mu matora ya Perezida

Senateri Bernie Sanders avuga ko aziyamamaza nanone mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu mwaka utaha wa 2020, bukaba buzaba bubaye ubwa kabiri agerageje gutsindira guhagararira ishyaka ry’Abademokarate nk’umukandida-Perezida.

Bwana Sanders w’imyaka 77 y’amavuko akaba ari Senateri wa Leta ya Vermont, yamamaye mu mwaka wa 2016 nk’umunyapolitiki ushaka impinduka zigamije iterambere nubwo yatsinzwe mu gushaka kuba umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate.

Ubuyobozi bw’ibikorwa byo kwiyamamaza kwe butangaza ko bwakusanyije inkunga yo kumushyigikira ingana na Miliyoni y’amadolari ya Amerika mu gihe cy’amasaha atatu n’iminota 30 icyo gikorwa cyari kimaze gitangiye.

Bwana Sanders, unenga bikomeye Perezida Donald Trump wa Amerika, avuga ko Bwana Trump arwaye indwara yo kubeshya kandi ko akora ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu.

Bwana Sanders, umukandida wigenga ari ko ufatanya n’ishyaka ry’Abademokarate, ni umwe mu bantu bazwi cyane bamaze kwinjira mu kivunge cy’abantu batandukanye bahatanira guhagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora ya Perezida yimirije imbere.

Kandi amakusanyabitekerezo yo ku ikubitiro agaragaza ko yanikiye abo bandi bahatana.

Ugusaba kwe ko habaho ubwisungane mu kwivuza butanzwe na Leta, ko habaho umushahara fatizo wo hasi ushoboka w’amadolari 15 ya Amerika ndetse no kwigira ubuntu ku banyeshuri mu masomo yo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, kwakusanyije inkunga ya za Miliyoni itanzwe mu nkunga ntoya n’abantu batandukanye.

Kuri ubu ayo mahame afatwa nk’inkingi za mwamba mu bashaka ko habaho impinduka bo mu ishyaka ry’Abademokarate.

Mu butumwa bwa Email, Bwana Sanders watsinzwe na Hillary Clinton, wahoze ari umunyamabanga wa Leta ya Amerika mu guhagararira ishyaka ry’Abademokarate, yagize ati: "Mu myaka itatu ishize, ubwo twaganiraga kuri ibi bitekerezo n’ibindi, twabwiwe ko ’bikaze cyane’ ndetse ko birimo ’ubuhezanguni’".

"Twese, wowe nanjye n’ibikorwa byanjye byo kwiyamamaza byo mu mwaka wa 2016, twatangije impinduramatwara. Kuri ubu, igihe kirageze ngo iyo mpinduramatwara tuyisoze ndetse dushyire no mu bikorwa ibyo twaharaniye".

Ku wa kabiri aganira n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, Bwana Trump yifurije ishya n’ihirwe Bwana Sanders mu kwiyamamaza kwe ku nshuro ya kabiri.

Yagize ati: "Ku giti cyanjye, ntekereza ko yahushije igihe cy’amahirwe ye. Ariko nifurije ishya n’ihirwe Bernie. Bizaba ari ibintu biteye amatsiko kureba uko bizamugendekera".

Yongeyeho ati: "Yitwaye neza mu myaka ine ishize kandi ntiyubashywe na [Hillary] Clinton kandi ibyo byari bibi cyane".

Perezida Trump yavuze ko akunda Bwana Sanders kuko avuga ko bombi bakariye ingingo ijyanye n’ubucuruzi.

Elizabeth Warren, Kirsten Gillibrand, Kamala Harris, John Delaney na Julian Castro na bo ni bamwe mu bagaragaje ko bashaka kwiyamamaza mu guhagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora ya Perezida yo mu mwaka utaha wa 2020. Ni ku nshuro ya mbere umugore urenze umwe ashatse kwiyamamaza.

Akaramuka ahiriwe kuri iyi nshuro, Bwana Sanders azaba abaye umukandida-Perezida ukuze cyane mu myaka kurusha abandi ubayeho mu mateka ya Amerika.

PNG - 456.7 kb
Amakusanyabitekerezo yo ku ikubitiro agaragaza ko Bwana Sanders yanikiye abandi bahatana mu guhagararira ishyaka ry’abademokarate mu matora ya perezida yimirije
PNG - 431.3 kb
Mu kwiyamamaza kwe mu mwaka wa 2016, Bwana Sanders yigaruriye imitima ya benshi mu batora bo mu kigero cy’urubyiruko

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo