USA: Umugore yasabiye imbabazi umugabo wishe abana batanu babyaranye

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye inteko y’abacamanza ko umugabo wishe abana batanu babyaranye atakatirwa igihano cy’urupfu.

Amber Kyzer yabwiye urukiko rwo muri Leta ya South Carolina ati " Tim Jones Jr ntiyagiriye impuhwe abana banjye, ariko abana banjye baramukundaga".

Uwo mugabo w’imyaka 37 y’amavuko, mu kwezi gushize kwa gatanu yahamijwe icyaha cyo kwica abo bana, bari bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka umunani y’amavuko, iwe mu rugo hafi y’umujyi wa Lexington, ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2014.

Inteko y’abacamanza iri gutekereza ku kuba Jones akwiye kwicwa cyangwa gufungwa ubuzima bwe bwose.

Mu rukiko ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Madamu Kyzer yagize ati: "Ndumva ibyo abana banjye baciyemo n’uburyo bababaye".

"Nk’umubyeyi, mbaye nshoboye kumwikuriraho [uwo mugabo] isura ye, nabikora".

"Nguko uko niyumva nk’umubyeyi".

Madamu Kyzer yabwiye abacamanza ko mu gice kinini cy’ubuzima bwe yarwanyije igihano cy’urupfu.

Yavuze ko nubwo yagiye anyuzamo akizera ko ubucamanza "buzakaranga" uyu wahoze ari umugabo we, we abaye ari we uhana atahitamo kumuhanisha igihano cy’urupfu.

Ariko Madamu Kyzer yongeyeho ko azubaha icyemezo icyo ari cyo cyose urukiko ruzafata.

Yari yahamagajwe n’abunganira Jones ngo atange ibimenyetso.

Timothy Ray Jones (uri hagati) ubwo yari mu rukiko rw’i Lexington ku itariki ya kane y’uku kwezi kwa gatandatu

Jones yamaze iminsi icyenda agendana imirambo y’aba bana mu modoka ye

Amber Kyzer yagize ati "Mbaye nshoboye kumwikuriraho [uwo mugabo] isura ye, nabikora"

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo