USA: Senateri mukuru yasezeranyije ihererekanya ry’ubutegetsi ’rikozwe neza’

Ukuriye abarepubulikani bo muri Sena ya Amerika, Mitch McConnell yavuze ko hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora "rikozwe neza", nyuma yuko ku wa Gatatu Perezida w’Amerika agaragaje gushidikanya ku gikorwa cy’amatora.

Uyu Senateri wo mu ishyaka rimwe na Perezida Donald Trump yavuze ko hatitawe ku wuzatsinda amatora ya Perezida yo ku itariki ya 3 y’ukwa 11, hazabaho irahizwa rya Perezida ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere mu 2021.

Ku wa Gatatu, Perezida Trump yari yanze kwizeza ko azabikurikiza, agira ati "Tuzagomba kureba uko bigenda".

Yagaragaje kudashira amakenga uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita avuga ko bushobora gutuma habaho uburiganya, ariko abashinzwe ibikorwa by’amatora bashimangira ko butekanye.

Muri iki gihe habura iminsi 40 ngo amatora abe, amakusanyabitekerezo agaragaza ko Perezida Trump arushwa amahirwe menshi na Joe Biden, umudemokarate bahatanye, yo gutsinda amatora.

Umubare w’Abanyamerika batora bifashishije iposita uziyongera muri uyu mwaka kurusha uko byari bisanzwe, kubera gushaka kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Bwana Trump amaze igihe ashidikanya ku mutekano w’ubu buryo bwo gutoresha iposita.

Mu mateka y’Amerika, buri perezida wagiye atsindwa amatora yemeye ko yatsinzwe.

Mu gihe Bwana Trump yatsindwa ntiyemere ibyavuye mu matora, byashyira iki gihugu ahantu kitazi kitigeze kigera mbere.

Bwana Biden yabaye nk’uca amarenga ko mu gihe ibyo byaba bibaye, igisirikare cyakura Bwana Trump mu biro bya Perezida bya White House.

Abarepubulikani bavuze iki?

Kuri Twitter ku munsi w’ejo ku wa Kane, Bwana McConnell yanditse agira ati "Uzatsinda amatora yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa cumi na kumwe azarahizwa ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere".

"Hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe neza cyo kimwe n’uko byakomeje kugenda nyuma ya buri myaka ine guhera mu mwaka wa 1792".

Abandi barepubulikani, barimo nka senateri Lindsey Graham usanzwe azwiho gushyigikira bikomeye Trump, na bo basezeranyije ko hazabaho amatora akozwe mu mutekano kandi arimo umucyo n’ubwisanzure.

Bwana Graham yabwiye Televiziyo Fox News ati "Nshobora kubizeza ko azakorwa mu mahoro". Ariko yaciye amarenga ko bishobora kugera mu rukiko rusumba izindi muri Amerika.

Ati "Abarepubulikani nibatsindwa tuzemera ibyavuye mu matora. Urukiko rw’ikirenga nirwemeza ko Joe Biden yatsinze, nzemera ibyo byavuye mu matora".

Ku wa Gatatu, senateri Mitt Romney we yeruye kurushaho ku magambo ya Perezida Trump.

Yagize ati: "Ikintu icyo ari cyo cyose cyo kuvuga ko perezida ashobora kutazubaha ibi biteganywa n’itegekonshinga ni ibintu bitakwiyumvishwa kandi bitakwemerwa".


Mitch McConnell, ukuriye abarepubulikani bo muri Sena, yashimangiye ko ihererekanya ry’ubutegetsi rizagenda neza

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo