USA: Muri Leta ya California hateye imbeba nini zidasanzwe bitera ubwoba abahatuye

Muri Leta ya California, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateye imbeba nini cyane zingana n’imbwa zateye ubwoba abatuye bamwe bakaba bakeka ko zaba ari ibivejuru.

Izi mbeba ziswe Nutria ziri kurya imyaka zibifashijwemo n’amenyo maremare yazo byatumye abaturage benshi bahinda umushyitsi ndetse bavuga ko bishobora kubateza inzara.

Hari hashize imyaka 40 izi mbeba zishwe ariko zongeye kugaruka ziteza akaga abantu zangiza imyaka yabo biyushye akuya bahinga.

Abahanga bamaze gufata umwanzuro wo gukoresha imbwa kabuhariwe mu guhiga izi mbeba ngo zicwe zitarateza ibyago birenze ndetse byemejwe ko hagiye gukoreshwa imiti kabuhariwe kugira ibafashe kuvumbura aho izi mbeba zihishe bazihitane zitarateza amapfa.

Izi mbeba za Nutria zipima ibiro bisaga 30 ndetse ngo imwe ibyara byinshi ku buryo zororoka ku buryo bukomeye.

Abahinzi b’abanyamurava batangiye guhiga izi mbeba bitwaje imbunda zikoreshwa mu guhiga,kugira ngo bazirimbure zitarakora ibara.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza izi mbeba nini cyane zingana n’imbwa zatumye abatuye aha zateye bagira ubwoba:


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo