USA: Indege yakoze impanuka igwa ku nzu yica abantu batanu

Abashinzwe intwaro muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bavuze ko hari indege nto yaguye ku nzu muri Leta ya Californie ku cyumweru, yica umupilote wayo n’abandi bantu bane.

Iyo ndege ya Moteri ebyiri yarashwambutse nyuma yuko ifashwe n’umuriro imaze kugenda igice cy’urugendo mbere yuko igwa ahitwa Yorba Linda, agace ko muri Los Angeles.

Byatumye urwo rugendo rugenda nabi ubwo hari hashize iminota mikeya iyo ndege ihagurutse ku kibuga kiri ku birometero 32 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Los Angeles.

Amazina y’abaguye muri iyi mpanuka ntarashyigwa ahagaragara ariko abakozi bo mu Gisata gishinzwe kuzimya umuriro bakaba bavuze ko hari abantu babiri bahiye barimo bavurirwa mu bitaro.

Abaturage bavuga ko bumvise urusaku rumena amatwi mbere y’iturika ryatumye inyubako y’igorofa ebyiri ifatwa n’umuriro ku isaha ya 13;45 (21:45 GMT) ku cyumweru.

Umupilote w’iyi ndege niwe wari muri iyo ndege yo mu bwoko bwa Cessna 414A, nkuko amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Los Angeles Times abivuga ngo kandi uwo mugabo yari amenyereye urwo rugendo ava ku kibuga cy’indege Fullerton Municipal Airport.

Ibisigazwa by’iyo ndege byatowe no ku zindi nyubako enye, nkuko byatangajwe na Eliott Simpson wo mu rwego ngenzurabikorwa w’ikigo gishinzwe umutekano mu gutwara abantu n’ibintu "National Transportation Safety Board".

Abantu 72 bo mu gisata gishinzwe kuzimya umuriro bari muri aka gace iyi mpanuka yabereyeko ndetse n’igipolisi, cyatangiye gukora iperereza ngo kimenye icyateye iyo mpanuka nkuko BBC ibitangaza.

Umuturage umwe yabwiye LA Times ati "byaturitse nka Bombe."

"Wumvaga induru cyane ukibaza ikintu gituritse, cyanyeganyeje inzu."

Nubwo abantu bafashwe n’ubwoba, bahise bajya kuri iyo nzu yarimo ishya, bagerageza kuzimya ibisate by’indege byashyaga n’amazi bavomye.

Umuturanyi w’aho ibi byabereye yabwiye abo mu kigo cy’itumanako cya Orange ati: "Wabonaga ibisate by’indege bigwa hirya no hino."

Abapfiriye muri iyo nzu ni abagabo babiri n’abagore babiri, nkuko abakozi bo mu kigo Orange babitangarije mu nama n’abanyamakuru.

PNG - 473 kb
Abaturage bo muri ako gace impanuka yabereyemo birutse bajya kureba iyo nzu yarimo ishya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
HISHAMUNDA JEAN CLAUDE Kuya 20-03-2019

NIBIHANGANE

HISHAMUNDA JEAN CLAUDE Kuya 20-03-2019

NIBIHANGANE