USA: Hashyizweho akayabo ka miliyoni 10,000,000 z’amadorari ku muntu uzatanga amakuru yavana Trump ku butegetsi

Larry Flynt, umwanditsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wandika ku nkuru z’abantu bakuze cyangwa pornography wari ushyigikiye Hillary Clinton mu matora ya Amerika, yatangaje ibihembo by’asaga miliyoni 10,000,000 z’amadorari ku muntu wese watanga amakuru yatuma Perezida Donald Trump ava ku butegetsi.

Learn how to Thrive

Larry Flynt, yabwiye ikinyamakuru Hustler ko gukura bwana Donald Trump ku butegetsi mbere yuko amazi arenga inkombe ari igikorwa cya buri munyamerika wese.
Ibi bihembo ni akayabo ka miriyoni icumi z’amadolari ya Amerika (10,000,000$), azahabwa umuntu uwo ari we wese uzatanga amakuru ashobora gutuma Donald Trump akurwa ku mwanya wo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Larry Flynt yanatanze itangazo ryamamaza ibi ndetse anatanga nimero ya telefone yo guhamagaraho ku muntu waba abonye ayo makuru ndetse yanatanze email yo koherezaho ayo makuru mu gihe hari uwaba ayabonye.
Bwana Flynt, yashyigikiye bikomeye Hillary Clinton mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Larry Flynt ngo n’ubundi yari asanzwe atanga amatangazo nk’aya ariko kuri iyi nshuro bikaba ari ubwa mbere asizeho akayabo k’amafaranga angana gutya yazahabwa uwatanga ayo makuru yo kuvana Trump ku butegetsi.
Bwana Larry Flynt yashyigikiye bikomeye Hillary Clinton mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo