USA : Abasirikare 1800 bo mu ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika bizeye Yesu Kristo

Ushinzwe iyobokamana mu ngabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri Missouri, Jose Rondon yatangaje ko abasirikare ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika bagera ku 1800 bemeye kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo kuva mukwezi kwa gatatu kuyu mwaka wa 2018 , avuga ko Imana yakoze umurimo ukomeye mu ngabo i Fort Leonard Wood .

Ushinzwe iyobokamana yakomeje avuga ko ntabundi buryo bakoresheje bwo kubwiriza cyane ko bari mu bihe bikomeye kuko batabona umwanya wo kujya mu rusengero ikintu bakoresheje kwari ukuganira na buri umwe ku ijambo ry’Imana hanyuma bakizera umwuka wera akagira icyo akora.

JPEG - 376 kb

Buri cyumweru bafata ibihe byo gusenga

Jose Rondon yanavuze ko bakoze amasengesho yo kwiyiriza menshi ashoboka aho yagize ati ‘’ Imana ni nziza , ni ukwizera amaraso ya Yesu kuko niyo yakoze imirimo ingana gutya ,abantu bakihana bangana gutya mu ngabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, kandi twizeye ko izakomeza gukora imirimo’’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndungutse samuel Kuya 20-09-2018

Uwiteka abihimbarizwe kubwimbabazize kdi Yesu abakomereze munzira ze Umwuka Were abayobore kdi abashoboze murururugendo rutoroshye

jesus Kuya 26-08-2018

hhhh ariko abantu muribeshya rwose ubwo se ninde wababeshye ko imana ifite aho ihuriye nabasirikare baba bica abantu bita abanzi babo knd tuziko abantu twese imana idukunda, gusa amadini yabashyizemo ubujiji bwo kumva ko icyintu cyose paster avuze kiba ari ukuri ni musome bibliya muve mu bujiji

ndutiye john Kuya 22-08-2018

amen!

Fidele Kuya 21-08-2018

Aba basirikari Imana ibahe gukorera no gukomeza abandi

bonheur Kuya 21-08-2018

imana ishimwe rwose

bonheur Kuya 21-08-2018

imana ishimwe rwose

Benoit Kuya 21-08-2018

Ameeeen! Yesu niyamamare hose.

Christine Kuya 20-08-2018

Ameeen

Christine Kuya 20-08-2018

Ameeen