UGANDA. Abantu basaga 103 batawe muriyombi  nyuma yogukora imyigaragambyo

Polisi yo muri Uganda yatangaje ko yataye muriyombi abantu basaga 103 bari mu myigaragambyo itemewe aho bamaganaga itabwa mu riyombi rya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine

Nkuko BBC yabitangaje nuko muri yo myigaragambyo bivugwa ko yaba yaguyemo umuntu umwe, inzego z’umutekano zirimo igipolisi zakoresheje ibyuka biryana mu maso mu guhosha imyigaragambyo yaberaga mu mujyi rwagati Kampara ubwo abigaragambyaga bamaganaga ifungwa rya Bobi Wine.

Abigaragambyaga batwitse amapine y’imodoka mu muhanda ndetse arinako batera amabuye inzego z’umutekano, mu mpamvu zatanzwe na bigaragambyaga nuko bavuga ko inzego z’umutekano zahohoteye abadepite batavugarumwe na Perezida Mseveni harimo nicyamamare Bobi Wine.

Bobi Wine yatawe muriyombo mu cyumweru gishyize aho aburanishwa n’urukiko rwa gisirikare aho ba mushinja icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Bamwe mu ba kurikirana hafi ibyaporitiki muri Uganda bavuga ko ibirego bareze Bobi Wine bishingiye ku mpamvu za Politiki gusa.

BBC ikomeza ivuga ko abantu beshi mu mujyi wa Kampara bakomeje imyigaragambyo basaba Leta ya Mseveni kurekura abantu bose batawe muriyombi n’igipolisi bashinjwa ibyaha bise ko ari ibinyoma.

Ku munsi wejo nibwo Perezida Mseveni yahakanye amakuru avuga ko Bobi Wine yishwe urubozo na Polisi aho yavuze ko ibyo byose byabaye byatewe n’ibitangazamakuru byashatse gushyusha inkuru gusa, kuko ngo igipolisi cya Uganda gifite ikinyabupfura kitakora benayo mahano.

Gusa Mseveni yakomeje avuga ko abihishe inyuma yibyo byose ari abashaka guharabika igipolisi ndetse no guteza imvururu muri rubanda.

Muri bamwe mu batawe muriyombi n’igipolisi harimo n’umunyamakuru ukorera ikinyamakuru Reuters wariho ukurkirana ibyiyo myigaragambyo, mu cyumweru gishize nibwo abantu basaga 32 batawe muriyombi n’igipolisi babashinja kuba barateye amabuye imodoka ya Perezida Mseveni ubwo yaragiye gushyigikira umukandida wishyaka riri kubutegetsi ahitwa Arua.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo