U Buyapani: Umubare munini w’abasaza n’abakecuru ushobora gutuma abimukira benshi bahabwa ikaze

Mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje intambara yo kwirinda abimukira, u Buyapani bwo busanga hatagize igikorwa mu myaka iri imbere buzagongwa n’ikibazo cyo kubura abakozi kubera ko benshi mu baturage babwo bazaba ari abasaza n’abakecuru.

Umushinga ugiye kugezwa mu Nteko wemerera abanyamahanga bafite ubumenyi buringaniye mu nzego kuba basaba kuba muri cyo gihugu bagahabwa akazi na visa imara imyaka itanu.

Abanyamahanga bafite ubumenyi bwo hejuru, bo bazaba bemerewe kujyana n’imiryango yabo mu Buyapani, bahabwe visa ishobora kongerwa bya burundu.

Sosiyete zo mu Buyapani zatangiye kubura abakozi, mu gihe ubushomeri muri icyo gihugu buri kuri 2% bivuze ko ahanini abadakora ari abana bato cyane n’abasaza batakibasha kugira na kimwe bakora.

Imibare yerekana ko abatuye u Buyapani bazagabanukaho kimwe cya gatatu mu 2065 bavuye kuri miliyoni 127 bariho uyu munsi. Icyo gihe, umwe mu Bayapani bane azajya aba afite imyaka 75 kujyana hejuru.

Icyakora, ikibazo gikomeye gisigaye ni uburyo Abayapani batiyumvamo cyane abanyamahanga. Ibyo bituma sosiyete zo muri icyo gihugu zitinya guha akazi abanyamahanga bagashoboye zitinya ko abenegihugu batabiyumvamo.

Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko u Buyapani aricyo gihugu cyo muri Aziya kidashamaje gukoreramo nkuko Bloomberg yabitangaje.

Ikindi kibazo ni umuco wa sosiyete zo muri icyo gihugu wo gukora ubucuruzi na serivisi zazo mu kiyapani mu gihe Icyongereza nk’ururimi mpuzamahanga rudahabwa agaciro.

Abayapani kandi bafite imyumvire ko kuzana abanyamahanga benshi muri icyo gihugu bizongera ibyaha.

Kugeza ubu, 20 % by’Abayapani bafite imyaka irenze 65. Na benshi mu bafite imbaraga zo gukora bari mu mirimo yo kwita kuri abo bakuze.

Mu myaka ya 1990, nabwo u Buyapani bwahuye n’ikibazo cy’ubuke bw’abakozi buvugurura Itegeko ry’abimukira buha ikaze abavuka ku Bayapani bagiye muri Amerika y’Amajyepfo nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.

Icyakora ubwo ubukungu bwagwaga mu 2008, icyo gihugu cyategetse abo bimukira gusubira mu bihugu baturutsemo.

Uburumbuke bw’umugore wo mu Buyapani ni umwana umwe.

PNG - 1 Mb
Abakiri bato mu Buyapani ni bake ugereranyije n’abageze mu zabukuru
PNG - 1.1 Mb
Mu baturage b’u Buyapani, 20% ni abasaza n’abakecuru

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
emmy Kuya 7-12-2018

muduhe contact twigireyo
kurya amafaranga