U Buyapani: Indege y’intambara yakoreye impanuka mu nyanja ya Pasifika

Ibisigazwa by’indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-35 y’u Buyapani byabonetse, hashize umunsi iburiwe irengero iri hejuru y’inyanja ya Pasifika.

Ariko abategetsi b’igisirikare cy’u Buyapani bavuze ko umupilote w’iyo ndege we ataraboneka.

Bimwe mu bice by’iyo ndege byabonetse ubwo hakorwaga ibikorwa by’ishakisha mu nyanja.

Ntabwo bizwi impamvu yateye iyo ndege yari imaze igihe kitageze ku mwaka umwe ikozwe gukora impanuka.

Aganira n’itangazamakuru, Takeshi Iwaya, Minisitiri w’Ingabo w’u Buyapani yagize ati"Twakusanyije ibice by’indege y’intambara birimo n’umurizo wayo, rero dutekereza ko yakoze impanuka".

Iyo ndege y’intambara yaburiwe irengero ku munsi w’ejo ku wa kabiri ahagana ku isaha ya saa moya n’iminota 27 z’ijoro ku isaha yo mu Buyapani ubwo yari mu kirere, kuri kilometero 135 mu burasirazuba bw’umujyi wa Misawa, umujyi uri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Buyapani.

’Nta bibazo iyo ndege yari yarigeze igira mbere’

Yaburiwe irengero hashize iminota hafi 30 ihagurutse mu kigo cy’indege z’intambara z’u Buyapani cya Misawa Air Base.

Nkuko byatagangajwe na Bwana Iwaya, umupilote w’iyo ndege yari yohereje ubutumwa asaba ko urugendo rwayo ruhagarikwa, ariko nyuma gato yaho ntiyongera gushobora kuvugana n’abamuyoboraga muri urwo rugendo.

Amatsinda y’abakora ibikorwa by’ubutabazi akomeje gushakisha uwo mugabo wari utwaye iyo ndege uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru rwo kuri Interineti rwa Kyodo.

Igitangazamakuru NHK cya Leta y’u Buyapani cyatangaje ko nta bibazo iyo ndege yari yarigeze igira mbere yaho.

U Buyapani bumaze igihe bukoresha indege z’intambara za F-35, buri imwe igura Miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika, ngo zisimbure izo mu bwoko bwa F-4 ziri gusaza.

Kuri ubu, iki gihugu cyahagaritse izindi ndege zacyo z’intambara 12 zisigaye zo mu bwoko bwa F-35.

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko iyi ari inshuro ya kabiri indege yo mu bwoko F-35 ikoze impanuka kuva indege zo muri ubu bwoko zatangira kuguruka mu mwaka wa 2006.

PNG - 259.4 kb
U Buyapani bwahise buhagarika izindi ndege zabwo z’intambara 12 zisigaye zo mu bwoko bwa F-35

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo