U Bushinwa bwafunze ikigo cyigishaga abagore kubaha abagabo babo

Abategetsi bo mu gihugu cy’u Bushinwa bafashe icyemezo cyo gufunga ikigo kigishaga abagore kubaha abagabo no gutegekwa nabo kubera kudakurikiza amahame mbonezamubano igihugu kigenderaho.

Ibiro bishinzwe uburezi mu Bushinwa biravuga ko icyo kigo cyavugaga ko kigisha amahame gakondo kitakurikizaga amahame mbonezamubano igihugu kigenderaho.

Amashusho ya video kuri interineti yerekanye abarimu bavuga amagambo arwanya uburinganire bushingiye ku gitsina mu gihe zimwe mu nama zahabwaga abagore harimo kutitabara igihe bakubiswe n’abagabo babo.

Ibigo nk’ibi byariyongereye cyane mu gihugu cy’u Bushinwa mu myaka ishize.

Video yaciye ibintu yashyizwe kuri interinet n’urubuga rwa Video Pear yerekana abarimu bo ku ishuri rya Fushun School of Traditional Culture babwira abagore ko batagomba kwirushya bashaka akazi.

Basaba abagore kubaha nta gushidikanya ba se, abagabo babo n’abahungu babo.

Abo barimu kandi baboneka baburira abagore ngo iyo umugore agiranye imibonano mpuzabitsina n’abagabo barenze batatu, intanga zihinduka uburozi bushobora kumwica.

Iyo video kandi yerekana abagore bakora imirimo yo mu rugo nko gukubura no gusukura imisarane bakoresheje intoki.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo