Close MORE NEWS U Bushinwa bugiye gupima Covid-19 umujyi wose mu minsi 5 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-10-2020 saa 08:08' whatsapp Facebook Umujyi wa Qingdao mu Bushinwa utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni icyenda, bose bagiye gusuzumwa Covid-19 mu gihe cy’iminsi itanu gusa. Ni nyuma y’uko habonetse abantu 12 bashya banduye iki cyorezo ku bitaro byaho byakira abarwayi bavuye ahandi. Mu kwezi kwa Gatanu, u Bushinwa bwapimye abaturage miliyoni 11 batuye umujyi wa Wuhan aho iki cyorezo cyabonetse bwa Mbere. Ku kigero cyo hejuru, u Bushinwa bwabashije guhashya iki cyorezo, mu gihe ahandi henshi ku isi inkubiri ya Kabiri y’iyi virusi iri kuzamura imibare y’abanduye n’ingamba zo kongera gufunga ibikorwa. Itangazo ry’abategeka umujyi wa Qingdao ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga Weibo rukoreshwa mu Bushinwa, rivuga ko batandatu muri abo bantu 12 babonanye ubwandu nta bimenyetso bafite. Ubutegetsi bw’u Bushinwa ubu bwafashe ingingo yo gusuzuma abantu benshi bashoboka nubwo bwose haba habonetse abanduye bacyeya cyane. Gusuzuma imbaga nini Abategeka uwo mujyi bavuze ko mu gihe cy’iminsi itanu abawutuye bose bazaba bapimwe. Abantu bagera ku 114,862 barimo abakozi n’abarwayi bo mu bitaro byose biri muri uwo mujyi bamaze gusuzumwa nk’uko abategetsi babivuga. Ku Cyumweru, hagaragaye amashusho y’abaturage bari ku mirongo ngo basuzumwe, ikinyamakuru Global Times kivuga ko gusuzuma bitangira saa moya (07:00) kugeza saa tanu za nijoro (23:00). Ubwandu bushya bubonetse mu gihe mu Bushinwa hatangiye ibiruhuko byitwa ’Golden Week’ byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni bakora ingendo mu gihugu. Global Times isubiramo amagambo y’abakuriye ubukerarugendo mu mujyi wa Qingdao bavuga ko muri icyo kiruhuko uwo mujyi wakiriye abantu miliyoni 4.7. Ubwandu bwa Coronavirus buboneka ku munsi, bwaragabanutse cyane mu Bushinwa, bisa n’aho igihugu cyose cyamaze kunesha iki cyorezo. U Bushinwa ubu, bubarura abantu 85,578 banduye iki cyorezo na 4,634 cyahitanye. Mu kwezi kwa Gatanu, u Bushinwa bwatangaje ko bwabashije gupima abaturage miliyoni 11 batuye mu mujyi wa Wuhan mu gihe cy’iminsi 10 gusa. Gusa ishami rya BBC rigenzura ukuri kw’ibivugwa, rivuga ko uwo mubare wegereye miliyoni icyenda mu minis 10, umubare n’ubundi munini. Ahantu ho gupima Coronavirus habarirwa mu magana harafunguwe n’abakozi ibihumbi bajya muri iki gikorwa. Umujyi uri ku nyanja wa Qingdao ejo ku Cyumweru nibwo wemeje abantu 12 gusa bashya banduye Covid-19 Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
U Bushinwa bugiye gupima Covid-19 umujyi wose mu minsi 5 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-10-2020 saa 08:08' whatsapp Facebook Umujyi wa Qingdao mu Bushinwa utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni icyenda, bose bagiye gusuzumwa Covid-19 mu gihe cy’iminsi itanu gusa. Ni nyuma y’uko habonetse abantu 12 bashya banduye iki cyorezo ku bitaro byaho byakira abarwayi bavuye ahandi. Mu kwezi kwa Gatanu, u Bushinwa bwapimye abaturage miliyoni 11 batuye umujyi wa Wuhan aho iki cyorezo cyabonetse bwa Mbere. Ku kigero cyo hejuru, u Bushinwa bwabashije guhashya iki cyorezo, mu gihe ahandi henshi ku isi inkubiri ya Kabiri y’iyi virusi iri kuzamura imibare y’abanduye n’ingamba zo kongera gufunga ibikorwa. Itangazo ry’abategeka umujyi wa Qingdao ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga Weibo rukoreshwa mu Bushinwa, rivuga ko batandatu muri abo bantu 12 babonanye ubwandu nta bimenyetso bafite. Ubutegetsi bw’u Bushinwa ubu bwafashe ingingo yo gusuzuma abantu benshi bashoboka nubwo bwose haba habonetse abanduye bacyeya cyane. Gusuzuma imbaga nini Abategeka uwo mujyi bavuze ko mu gihe cy’iminsi itanu abawutuye bose bazaba bapimwe. Abantu bagera ku 114,862 barimo abakozi n’abarwayi bo mu bitaro byose biri muri uwo mujyi bamaze gusuzumwa nk’uko abategetsi babivuga. Ku Cyumweru, hagaragaye amashusho y’abaturage bari ku mirongo ngo basuzumwe, ikinyamakuru Global Times kivuga ko gusuzuma bitangira saa moya (07:00) kugeza saa tanu za nijoro (23:00). Ubwandu bushya bubonetse mu gihe mu Bushinwa hatangiye ibiruhuko byitwa ’Golden Week’ byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni bakora ingendo mu gihugu. Global Times isubiramo amagambo y’abakuriye ubukerarugendo mu mujyi wa Qingdao bavuga ko muri icyo kiruhuko uwo mujyi wakiriye abantu miliyoni 4.7. Ubwandu bwa Coronavirus buboneka ku munsi, bwaragabanutse cyane mu Bushinwa, bisa n’aho igihugu cyose cyamaze kunesha iki cyorezo. U Bushinwa ubu, bubarura abantu 85,578 banduye iki cyorezo na 4,634 cyahitanye. Mu kwezi kwa Gatanu, u Bushinwa bwatangaje ko bwabashije gupima abaturage miliyoni 11 batuye mu mujyi wa Wuhan mu gihe cy’iminsi 10 gusa. Gusa ishami rya BBC rigenzura ukuri kw’ibivugwa, rivuga ko uwo mubare wegereye miliyoni icyenda mu minis 10, umubare n’ubundi munini. Ahantu ho gupima Coronavirus habarirwa mu magana harafunguwe n’abakozi ibihumbi bajya muri iki gikorwa. Umujyi uri ku nyanja wa Qingdao ejo ku Cyumweru nibwo wemeje abantu 12 gusa bashya banduye Covid-19 Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi