U Burundi bwateye ikirenge mucy’u Rwanda mu guca amashashi

Mu mwaka wa 2020, leta y’u Burundi yatangaje ko izaba yamaze guca ikoreshwa ry’amashashi - iki gihugu kikiyongera ku mubare ukomeje kwiyongera w’ibihugu by’Afurika bivuga ko byaciye ikoreshwa ry’amashashi.

Itegeko-teka rya Perezida Pierre Nkurunziza ryatangajwe ku wa mbere BBC yiboneye, ribuza "gukora, kwinjiza [mu Burundi], kubika, kugurisha no gukoresha amashashi n’ibindi bintu byose byo gupfunyikamo bikoze muri plastike."

BBC yatangaje ko iri tegeko rizatangira kubahirizwa mu mezi 18 ari imbere, mu rwego rwo gutuma "amashashi ari mu bubiko n’ayatumijwe abanza gukoreshwa."

Iri tegeko-teka rya Perezida Nkurunziza, ryongeraho ko hashobora kubaho isonerwa mu gukoresha amashashi "ashobora gukorwamo ibindi bintu, amashashi akoreshwa kwa muganga ndetse no mu nganda no mu gupfunyika imiti muri farumasi."

Ibihugu birenga 40 ku isi bivuga ko byamaze guca ikoreshwa ry’amashashi. Ibi birimo u Rwanda, Kenya na Maroc.

Raporo y’umuryango w’abibumbye yo muri uyu mwaka wa 2018, ivuga ko ingamba zo guca ikoreshwa ry’amashashi zageze ku musaruro uri ukubiri.

Nko mu gihugu cya Cameroun, gukoresha amashashi biracibwa ndetse n’ingo zibikoze zigahabwa amafaranga kuri buri kilo cy’amashashi zitoraguye. Ariko amashashi aracyakomeje gukoreshwa muri iki gihugu mu buryo bwa magendu.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo