Turukiya: Perezida Recep Tayyip Erdogan yanze ubusabe bwa Amerika

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yanze ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zayisabye guhita itanga agahenge mu majyaruguru ya Syria.

Bwana Erdogan avuze ibyo mu gihe Mike Pence, Visi-Perezida w’Amerika, yitegura kugirira uruzinduko muri iki gihugu.

Ku wa gatatu w’icyumweru gishize ni bwo Turukiya yatangiye kugaba ibitero muri syria ivuga ko bigamije kuvana mu birindiro abarwanyi b’aba-Kurdes.

Hari nyuma yaho Amerika - yari inshuti y’ingenzi y’aba-Kurdes kugeza icyo gihe - ihakuriye ingabo zayo.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaganiriye na Bwana Erdogan kuri telefone ndetse amutumira mu Burusiya mu ruzinduko rw’akazi "mu minsi iri imbere", nkuko byatangajwe kuri uyu wa gatatu n’ibiro bya perezida w’Uburusiya bya Kremlin.

Biteganyijwe kandi ko Bwana Erdogan ahura na Visi-Perezida Mike Pence w’Amerika na Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, mu murwa mukuru Ankara ejo ku wa kane.

Uburusiya, bushyigikiye Syria, bwavuze ko buzarinda ko ingabo za Turukiya n’iza Syria zikozanyaho.

Ingabo za Syria zamaze kugera muri ako gace nyuma yo kugirana amasezerano n’aba-Kurdes.

JPEG - 34.1 kb
Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya

Turukiya ifata bamwe mu bagize umutwe w’abarwanyi wa Syrian Democratic Forces (SDF) nk’abakora iterabwoba, igashaka kwigizayo uwo mutwe ngo ujye kure y’umupaka wayo.

Turukiya kandi ivuga ko ishaka gushyiraho "akarere gatekanye" kagera mu ntera ya kilometero hafi 30 ugana imbere muri Syria.

Ibi ngo bigamije gusubiza mu byabo impunzi z’Abanya-Syria zigera kuri miliyoni ebyiri ubu zahungiye muri Turukiya.

Ariko ingabo za Syria - zishyigikiwe n’Uburusiya - mu mpera y’icyumweru gishize zakataje zerekeza muri ako karere k’amajyaruguru nyuma yo kugirana amasezerano n’aba-Kurdes yo guhangana na Turukiya.

Abanenga ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bavuga ko gukura ingabo muri Syria "byahaye uruhushya" Turukiya bwo kugaba ibyo bitero.

Amerika yakomeje kubihakana, ndetse ku wa mbere w’iki cyumweru itangaza ko yafatiye ibihano minisiteri ebyiri n’abategetsi batatu bakuru bo muri leta ya Turukiya.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo