Turukiya ikomeje ibikorwa bya Gisirikare muri Siriya nubwo bishobora kuyikoraho

Igihugu cya Turukiya cyatangaje ko kizakomeza ibikorwa byacyo bya Gisirikare mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Syria ititaye ku mugambi w’iterabwoba rya Syria.

Ibi birasa nk’igisubizo kigaragara ku mbuzi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatanze, avuga ko iki cyumweru Amerika itazigera yivanga mu bitero bishobora kugabwa ku barwanyi ba Syria bafatanyaga n’abanyamerika mu myaka myinshi.

Trump kandi yanavuze ko ashobora gusenya burundu ubukungu bwa Turukiya, mu gihe yaba ikomeje imirwano.

Perezida wa Leta Z’unze Ubumwe za Amerika yanagaragaje ko, akomeje umugambi we wo kuvana ingabo za Amerika mu bice by’Amajjyepfo y’Uburasirazuba bwa Syria mu rwego rwo kubahuriza ibyo yasezeranyije, ubwo y’iyamamazaga aho yavuze ko Amerika itazongera kwivanga mu ntambara zidashira zo mu Burasirazuba bwo hagati, nk’uko France 24 dukesha iyi nkuru yabitangaje.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo