Trump yemejwe kuzahagararira Aba- Républicain mu matora yo mu 2020

Abagize ishyaka ry’Aba- Républicain muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bemeje Perezida Donald Trump, ngo azarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2020.

Perezida Trump abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye abagize iri shyaka kuba bamwemeje kuzabahagararira muri aya matora.

Yagize ati “Ndashimira abagize komite y’aba- républicain, batoye kunshyigikira mu matora azaba mu 2020, hashingiwe ko twakoze byinshi kurusha ubundi buyobozi bwose mu myaka ibiri ishize, ibyiza byinshi ubu bigiye gukorwa.”

Mu gihe aba- républicain bashyigikiye Trump muri aya matora, aba- démocrates bamwe na bo bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora.

Abamaze gutangaza ko bifuza guhagararira iri shyaka muri aya matora azaba mu Ugushyingo 2020 barimo Sen. Elizabeth Warren wo muri leta ya Massachusetts, Tulsi Gabbard wo muri leta ya Hawaii, Julián Castro, Senateri Kirsten Gillibrand , Senateri Kamala Harris na Pete Buttigieg.

Mu 2016 nibwo Donald Trump w’imyaka 72 yegukanye umwanya wo kuyobora iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 300, atsinze Hillary Clinton wari waratanzwe n’uruhande rw’aba démocrates.

Aba- républicain bongeye kwemeza Trump mu gihe kuva ku wa 22 Ukuboza 2018, habuze ubwumvikane ku gutora itegeko ryemeza ingengo y’imari bituma bimwe mu bikorwa bya leta bihagarara.

Ibi byatewe n’uko Trump yifuza ko hajyamo miliyari $5.7 zifashishwa mu kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.

PNG - 1.3 Mb
Aba- Républicain bemeje Trump kuzabahagararira mu matora yo mu 2020
PNG - 832.9 kb
Trump yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo