Trump yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Igihugu cya Iran cyatanze impapuro mpuzamahanga zisaba ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatabwa muri yombi, ashinjwa uruhare mu gitero cyahitanye umusirikare mukuru wa Iran wari muri Iraq.

Uretse Perezida Trump, izo mpapuro zatanzwe zinareba abandi bayobozi 12 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umushinjacyaha mukuru wa Iran, Ali Alqasimehr yavuze ko Trump we n’abandi bantu 30 aribo bagize uruhare mu gitero cya drone cyahitanye General Qassem Soleimani, tariki 3 Mutarama 2020.

Ali Alqasimehr yavuze ko icyo gikorwa Amerika yakoze kigize icyaha cy’iterabwoba.

Uwo mushinjacyaha ntabwo yavuze abandi baregwa hamwe na Trump, gusa yavuze ko bazakomeza kumushakisha n’igihe azaba atakiri Perezida.

Iran yasabye kandi Polisi mpuzamahanga, Interpol, ubufasha mu kugeza Trump imbere y’ubutabera gusa Interpol ntacyo iratangaza kuri ubwo busabe.

Alqasimehr yasabye ko Trump na bagenzi be bashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa cyane.

Ubusanzwe uwashyize kuri urwo rutonde rwitwa ‘urutukura’ aba agomba gufatwa n’igihugu aherereyemo, nubwo atari itegeko ko igihugu kibikora.

Icyakora bituma uwashyizwe ku rutonde atangira kwigengesera mu gukora ingendo mpuzamahanga.

Nyuma y’uko Interpol yakiriye ubusabe bw’igihugu, ibiganiraho igafata umwanzuro niba ari ngombwa kubimenyesha ibindi bihugu binyamuryango cyangwa niba atari ngombwa.

Aljazeera yatangaje ko bigoye ngo Interpol yemere ubusabe bwa Iran kuko amahame igenderaho atayemerera kwivanga mu bibazo bya Politiki.

Qasem Soleimani yafatwaga nk’uwa Kabiri mu bantu bakomeye muri Iran nyuma y’umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu, Ali Khamenei.

Yari umuyobozi w’umutwe wa Quds wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iby’ubutasi byo hanze y’igihugu, gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zawufataga nk’umutwe w’iterabwoba.

Yiciwe mu bitero bya drones byagabwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku modoka yari arimo, ubwo yari avuye ku kibuga cy’indege cy’i Baghdad.


Iran yasohoye impapuro zisaba ko Perezida Trump atabwa muri yombi

Barafinda nta burenganzira tumufiteho, tuzagira ibintu tubure abantu, kwiyambura ubusa bimukozeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo