Tanzaniya: Abazajya batakaza Pasport  bazajya bishyura angana 750,000

Ikigo ki gihugu gishyinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania kihanangirije abantu ko uzongera gutakaza urwandiko rw’inzira (Pasport) kugirango abone urundi azajya atanga amashilingi ibihumbi maganarindwi na mirongwitanu (750,000) aho kuba amashilingi 130,000 yari asanzwe atangwa.

Ibi nibyatangajwe n’umunyamabanga mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka mu intara ya Mwanza bwana Paul Eranga, ubwo bari mu muhango wo kumurika passport nshya zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga zigiye kujya zikoreshwa muri Tanzania.

Paul Erenga yagize ati” hari abantu benshi bitwazako bibwe cyangwa bataye ibyangombwa byabo by’inzira bigatuma hahora urujya n’uruza ku cyicaro baje gushaka pasport niyo mpamvu byabaye ngombwa ko hashyirwaho ariya mafaranga twakwita nk’ibihano “

Ikindi Paul yagarutseho nuko hari bamwe bajyaga bakora amakosa Pasport zabo zigafatirwa mu gihe bagiye muri bimwe mu bihugu by’abaturanyi bikarangira bavuze ko byatakaye cyangwa babyibye ku girango bongere bahabwe ibindi byangombwa bishya mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Mtanzia nuko wasanganga abantu bafata ibyangombwa byabo nkaho ntagaciro bifite ku buryo babifataga uko bishyakiye, icyo cyemezo cyo kubaca ayo mafaranga kiri mu rwego rwo kugirango buri muntu wese ajye aha agaciro no gufata neza ibyangombwa nk’ikintu ki mufitiye akamaro.

Ikindi cyagarutsweho nuko mu gihe abaturage babonye umuntu batazi neza badafitiye amakuru ko bagomba kubimenyesha inzego zibishinzwe mu rwego rwokwirinda ko habaho bamwe bashobora nokuba abagizi ba nabi.

Kurubu mu gihugu cya Tanzania iyo ugeze ku mupaka kugirango winjire muri cyo gihugu babanza ku kubaza aho ugiye agace ugiyemo, icyo ugiye gukora ndetse nuwo ugiye kureba ugatanga nomero za telephone bakamuhamagara ku girango bamenye ko utababeshya.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo