Perezida Magufuli atewe ubwoba n’abagabo bateye inda abanyeshuri 229

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yavuze ko atewe ubwoba n’abagabo inda abanyeshuri 229 mu karere ka Rukwa, mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga ako karere ku munsi w’ejo ku wa Kabiri, aho yavuze ko biteye impungenge kubona Leta iri gutanga uburezi nta kiguzi naho aba bagabo bo bashishikajwe no gutera inda abana b’abakobwa.

Aha ndetse yahise anasaba abakobwa kujya banga ibishuko by’abagabo bashaka kubarangaza, bababuza gukomeza kwiga ndetse ananenga abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini avuga ko bananiwe akazi kabo nkuko ko BBC yabitangaje.

Mu 2017 Perezida Pombe Magufuli yanenzwe bikomeye ubwo yavugaga ko abakobwa babyaye bakiri abanyeshuri, badakwiye kongera gusubira ku ishuri nyuma yo kubyara.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo