Amerika yongeye gufungura ibiro bya Ambasade yayo muri Somalia nyuma y’imyaka 30

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gufungura ibiro by’Amabasade yazo mu gihugu cya Somaliya mu mujyi wa Mogadishu, nyuma y’imyaka isaga 30 iki gihugu gifunze iyi amabasade.

Amakuru avuga ko umubano w’ibi bihugu byombi wari warajemo agatotsi nyuma y’imitwe ya Islamic State, na Alshabaab yibasiye iki gihugu kibarizwa mu ihembe rya afrika
Somaliya ishinjwa kwica amategeko nkana n’iyicarubozo ryabaye mu mwaka wi 1991 ku butegetsi bwa Mohamed Siad Barre. Amerika, ikaba yari yarafunze ambasade yayo muri Mutarama 1991.

Inyandiko yashyizwe hanze na Leta Zunze Ubumwe za Amerika iviga ko, kongera gufungura iyi Ambasade ari inzira yo gukomeza kunga imbaraga n’ubufatanye hagati yibihugu byombi mu by’umutekano n’iterambere muri Somaliya.

Ni amakuru kandi yemejwe na na Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Somaliya Donald Yamamoto.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo