RDC: Minisitiri w’Intebe yasabye ba Minisitiri kumenyekanisha imitungo mu maguru mashya

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba yasabye abagize Guverinoma ye, kwihutira kumenyekanisha imitungo yabo nkuko amategeko abisaba.

Minisitiri w’Intebe Ilunkamba yabimburiye abandi ajya kumenyekanisha imitungo ye n’iy’umuryango we, mu rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

JPEG - 39 kb
{Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Amakuru avuga ko yahise asaba n’abandi bagize Guverinoma kumureberaho, bakamenyekanisha imitungo yabo.

Ilunkamba yavuze ko ukurikije igihe itegeko rivuga, bagomba kuba bamenyekanishije imitungo yabo bitarenze ku itariki ya 8 Ukwakira.

kumenyekanisha imitungo bikorwa ngo hamenyekane inkomoko y’umutungo, umuyobozi afite hagamijwe kurwanya ruswa. Gusa ngo benshi mu baturage babifata nk’umuhango kuko ntawe urahanwa ko atabikoze cyangwa ngo bigaragazwe ko yaba arya ruswa.

Muri Repubulika iharanira Demokarsi ya Kongo, itegeko risaba buri umuntu wese winjiye muri Guverinoma kumenyekanisha umutungo we mu gihe kitarenze ukwezi yinjiye mu kazi. Icyakora, ngo iryo tegeko ryakunze kwirengagizwa, nkuko ibiro ntara makuru by’abafaransa (RFI) dukesha iyi byabitangaje.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo