Portugale: Umuganga wapimye inda yavutsemo umwana utagira mu maso yahagaritswe

Umuganga wo mu gihugu cya Portugal ushinzwe kureba uko inda ikura (obstetrician mu Cyongereza) yahagaritswe mu kazi nyuma yo kuvuka k’umwana utagira izuru, amaso n’igice cy’agahanga.

Ababyeyi b’uruhinja rwavutse, Rodrigo ntibigeze bamenya ko uwo mwana afite ubumuga budasanzwe mu maso kugeza avutse mu ntangiriro za kuno kwezi.

Urwego rushinzwe abaganga rwahisemwo guhagarika Dr Artur Carvalho ku by’uburangare ashinjwa cyangwa kutita ku bintu uko bikwiriye.

Byamenyekanye ko hazanywe ibindi birego, bimaze nk’imyaka icumi, byerekeye andi makosa.

Amakuru y’ibyo birego, yashyizwe ahabona n’ibitangazamakuru ryo muri Portugale, yateye ishavu n’agahinda abantu benshi.

Dr Carvalho ntaragira icyo avuga ku mugaragaro kuri ibyo ashinjwa.

Ni ibiki byabaye kuri Rodrigo?

Rodrigo yavutse itariki 7 z’ukwa cumi, avukira ku bitaro vya São Bernardo i Setúbal, nko ku birometero 40 werekeza mu majyepfo y’umujyi wa Lisbone.

Nyina yari amaze gusuzumwa na Dr Carvalho inshuro eshatu akoresheje uburyo bwo kureba imbere mu nda buzwi nka ’Ultrasound Scan’.

Uwo muganga ni we wamwitayeho mu mezi yose inda yamaze mu bitaro byigenga, kandi we n’umugabo we bavuze ko uwo muganga nta kibazo na kimwe yigeze avuga ko gihari by’umwihariko ku bijyanye n’ubuzima bw’umwana wari mu nda.

Bivugwa ko uwo mubyeyi yakoresheje ibipimo ubugira Kane kandi ngo hakoreshwa ubuhanga bwisumbuye ye bwa 5D ultrasound, ku bindi bitari igihe inda yari ku mezi atandatu.

Muri uko gupima, nibwo byagaragaye ko hashobora kuba hari ibibazo, ariko Dr Carvalho arabisuzugura avuga ko nta kibazo biteye..

Nyina wa Rodrigo avugana n’Ibiro Ntaramakuru AFP, yagize ati "Yasobanuye ko rimwe na rimwe ibice byo mu maso bitaboneka (muri ultrasound)... iyo mu maso h’umwana bafashe ku nda ya nyina."

Nyuma yo kuvuka kwa Rodrigo n’ubumuga bwe bumaze kugaragara, bivugwa ko ababyeyi be babwiwe ko azabaho amasaha ane gusa.

Ariko, nyuma y’ibyumweru bibiri, uwo mwana w’umuhungu aracyarimo afashwa n’abaganga.

Bivugwa ko ababyeyi be bashyikirije ikirego mu biro by’ubushinjacyaha bwa Portugal, barega Dr Carvalho.

Andi makosa bivugwa ko uyu muganga yagizemo uruhare

Mu gihe ishavu ryari ryinshi kubera ikibazo cy’uruhinja Rodrigo, ibindi birego byerekeye Dr Carvalho byagiye ahabona.

Ibirego bishyika kuri bitandatu bijyanye n’iby’ubuvuzi byashyikirijwe ubucamanza, bikaba ari ibyo mu mwaka wa 2013, nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubuzima.


Hari abandi babyeyi na bo bagiye bavuga ibyababayeho bibabaje

Abandi babyeyi na bo bagiye ahabona basangira inkuru zabo n’ibitangazamakuru byo muri Portugal ku birego bashinja Dr Carvalho, bavuga ko yananiwe kubona ibibazo inda zabo zari zifite.

Mu kirego kimwe havugwa umwana wavutse mu 2011 afite mu maso hadasanzwe, amaguru agoramye kandi ubwonko bwe bwarononekaye cyane.

Nyina, witwa Laura Alfonso, yabwiye ikinyamakuru Publico ko yatanze ikirego ku cyaha cy’amakosa uyu muganga yamukoreye ngo ariko umushinjacyaha ntiyacyakira.

Uwo mwana ubu afite imyaka umunani, akaba amaze kubagwa inshuro nyinshi ariko kugeza ubu ntashobora kuvuga nk’uko nyina abitangaza.

Hari ikindi kirego aho umwana yapfuye nyuma y’igihe gito avutse mu 2007, bivugwa ko cyasubijwe inyuma kitakiriwe mu bucamanza nk’uko ikinyamakuru Publico cyabyanditse.

Uku kujuragizwa kwashavuje benshi muri Portugale. Byatumye hibazwa ibibazo bijyanye n’ukuntu abashinzwe ubuzima muri icyo gihugu bakora, cyo kimwe n’ingingo zikurikizwa mu kwakira ibirego by’abatashimye ubuvuzi bahawe.

Mu kiganiro Miguel Guimarães, ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga muri Portugale (Ordem dos Médicos), yagirannye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yavuze ko yavuganye ubwe na Dr Carvalho kubera impagarara icyo kibazo cyateje mu gihugu.

Yavuze ko uwo muganga yemeye guhagarika kwakira ababyeyi bipimisha mu gihe iperereza rikomeje.

Urwego rushinzwe imyifatire muri iryo shyirahamwe rwahise ruhura mu ntangiriro z’iki cyumweru rwumvikana ko Dr Carvalho akwiye guhagarikwa ibyumweru bitandatu mu gihe iperereza rikomeje.


Hari gukorwa irindi perereza ku bundi buvuzi uyu muganga yagizemo uruhare





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo