Polisi yo muri Tanzaniya igiye guhiga bukware abanyeshuri bataye ishuri ndetse n’ababyeyi babo

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Tanzaniya Kangi Lugola yasabye Polisi yo mu Ntara ya Mara ko igomba guhiga bukware abanyeshuri bataye ishuri ndetse n’ababyeyi babo ku girango babazwe icyatumye abanyeshuri bava mu ishuri niba ababyiyi babo batarabigizemo uruhare.

Icyo cyemezo cyo guta muri yombi abanyeshuri bataye ishuri ndetse n’ababyeyi babo kiranareba abashoferi bashuka abana babakobwa bakabatera inda bigatuma bava mu ishuri .

Minisitiri Lugola yagize ati.” Mbabajwe n’umubare mwinshi w’abanyeshuri bataye ishuri ku mpamvu zitandukanye ariko kurijye nkabona ko ntampamvu nimwe yatuma umwana ava mu ishuri dore ko hari nabarivamo kubera ko baba baratewe inda bityo nkumva izo zitaba impamvu zifatika”.

Aha niho Lugola yahereye avuga ko leta idakwiriye kurebera iki kibazo kuko ngo kimaze gufata indi Ntera. Yakomeje avuga ko abo banyeshuri bata amashuri aribo bayobozi b’ejo hazaza kuko ngo nta muyobozi utarize ubaho. Yahereye ko asaba Polisi ko yatangira guhiga abo banyeshuri bataye ishuri ndetse n’ababyeyi babo bishoboka ko baba babigizemo uruhare bigatuma abana bata ishuri.

Minisitiri yatanze igihe kingana n’icyumweru kimwe ngo habe hamaze gufatwa abanyeshuri bose bataye ishuri ndetse n’ababyeyi babo, nkuko tubikesha ikinyamakuru Mtanzania nuko abana bataye ishuri bazahanwa mbere yuko basubizwa kwiga.

Bagabo John
Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo