Close MORE NEWS Perezida Trump arashinjwa gushinyagurira umupfakazi waburiye umugabo we mu butumwa bw’amahoro muri Niger UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 19-10-2017 saa 08:27' whatsapp Facebook Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump arahakana amakuru yatanzwe n’umudepite wo muri leta ya Florida, Frederica Wilson ko yashinyaguriye umupfakazi w’umusirikari wa Amerika wiciwe mu gihugu cya Niger. Wilson w’umudemokarate yabwiye itangazamakuru ko ubwo Perezida Trump yavuganaga kuri telefoni n’umugore wa nyakwigendera La David Johnson, yavuze ko uwo musirikari yari azi ibyo yagiyemo mu gihugu cya Niger. Ku rubuga rwe rwa Twitter, bwana Trump yahakanye ko atigeze akoresha iyo mvugo ashinjwa n’uyu depite Wilson bityo akavuga ko ari ukumuhimbira ibyo atigeze avuga. Kuri televiziyo mpuzamahanga ya CNN, depite Wilson yavuze ko Perezida Trump abeshya bityo akaba amushinja kutamenya gukoresha imvugo zihumuriza abari mu kaga n’ababuze ababo. Wilson yemeza ko yakurikiranye ikiganiro Perezida Trump yagiranye n’umupfakazi Myeshia Johnson kuri telefoni ubwo yari kumwe n’uwo mupfakazi berekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Miami kwakira umurambo wa nyakwigendera. Johnson n’umwe mu basirikali bane ba Amerika baguye mu gitero cyabereye mu gihugu cya Niger mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi. Wilson yavuze ko Perezida Donald Trump akwiye gukura amasomo yo kwihanganisha ababuze ababo ku bandi bakuru b’igihugu bamubanjirije barimo nka Perezida Barack Obama. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Perezida Trump arashinjwa gushinyagurira umupfakazi waburiye umugabo we mu butumwa bw’amahoro muri Niger UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 19-10-2017 saa 08:27' whatsapp Facebook Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump arahakana amakuru yatanzwe n’umudepite wo muri leta ya Florida, Frederica Wilson ko yashinyaguriye umupfakazi w’umusirikari wa Amerika wiciwe mu gihugu cya Niger. Wilson w’umudemokarate yabwiye itangazamakuru ko ubwo Perezida Trump yavuganaga kuri telefoni n’umugore wa nyakwigendera La David Johnson, yavuze ko uwo musirikari yari azi ibyo yagiyemo mu gihugu cya Niger. Ku rubuga rwe rwa Twitter, bwana Trump yahakanye ko atigeze akoresha iyo mvugo ashinjwa n’uyu depite Wilson bityo akavuga ko ari ukumuhimbira ibyo atigeze avuga. Kuri televiziyo mpuzamahanga ya CNN, depite Wilson yavuze ko Perezida Trump abeshya bityo akaba amushinja kutamenya gukoresha imvugo zihumuriza abari mu kaga n’ababuze ababo. Wilson yemeza ko yakurikiranye ikiganiro Perezida Trump yagiranye n’umupfakazi Myeshia Johnson kuri telefoni ubwo yari kumwe n’uwo mupfakazi berekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Miami kwakira umurambo wa nyakwigendera. Johnson n’umwe mu basirikali bane ba Amerika baguye mu gitero cyabereye mu gihugu cya Niger mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi. Wilson yavuze ko Perezida Donald Trump akwiye gukura amasomo yo kwihanganisha ababuze ababo ku bandi bakuru b’igihugu bamubanjirije barimo nka Perezida Barack Obama. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu