Perezida Trump arashinjwa gushinyagurira umupfakazi waburiye umugabo we mu butumwa bw’amahoro muri Niger

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump arahakana amakuru yatanzwe n’umudepite wo muri leta ya Florida, Frederica Wilson ko yashinyaguriye umupfakazi w’umusirikari wa Amerika wiciwe mu gihugu cya Niger.

Wilson w’umudemokarate yabwiye itangazamakuru ko ubwo Perezida Trump yavuganaga kuri telefoni n’umugore wa nyakwigendera La David Johnson, yavuze ko uwo musirikari yari azi ibyo yagiyemo mu gihugu cya Niger.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, bwana Trump yahakanye ko atigeze akoresha iyo mvugo ashinjwa n’uyu depite Wilson bityo akavuga ko ari ukumuhimbira ibyo atigeze avuga.
Kuri televiziyo mpuzamahanga ya CNN, depite Wilson yavuze ko Perezida Trump abeshya bityo akaba amushinja kutamenya gukoresha imvugo zihumuriza abari mu kaga n’ababuze ababo.
Wilson yemeza ko yakurikiranye ikiganiro Perezida Trump yagiranye n’umupfakazi Myeshia Johnson kuri telefoni ubwo yari kumwe n’uwo mupfakazi berekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Miami kwakira umurambo wa nyakwigendera.
Johnson n’umwe mu basirikali bane ba Amerika baguye mu gitero cyabereye mu gihugu cya Niger mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi.
Wilson yavuze ko Perezida Donald Trump akwiye gukura amasomo yo kwihanganisha ababuze ababo ku bandi bakuru b’igihugu bamubanjirije barimo nka Perezida Barack Obama.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo