Perezida Nkurunziza arashinja u Rwanda na Congo kuba inzira y’ubusahuzi bw’umutungo w’u Burundi

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yasabye inzego z’umutekano ndetse n’abaturage cyane cyane abaturanye n’u Rwanda na Congo, kurushaho kuba maso by’umwihariko ku mipaka y’ibi bihugu ashinja kuba ari byo binyuzwamo imitungo y’igihugu mu buryo bwa magendu.

Ibi Perezida Nkurunziza yabitangarije kuwa Mbere, itariki 08 Ukwakira, mu Ntara ya Muyinga, ahari hagiye gutangizwa ku mugaragaro ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byahawe sosiyete African Mining Burundi kuri site ya Masaka, muri Komini Butihinda.

Imihango yo gutangiza ibi bikorwa yabereye ku kibuga cy’imikino muri Masaka, muri Zone Buvumbi, mu Ntara ya Muyinga. Iyi mihango ikaba yaritabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu batandukanye barimo umukuru w’igihugu ndetse n’abakuriye African Mining Burundi.

Mu ijambo rye nk’uko iyi nkuru dukesha Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB, perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko amabuye y’agaciro y’u Burundi ari impano yavuye mu ijuru, asaba Abarundi kurindana ishyari iyo mpano. Yasabye kandi abandi bashoramari gutera ikirenge mu cya African Mining Burundi bagashora mu Burundi kuko ngo amahoro n’umutekano biganje mu gihugu hose.

Perezida w’u Burundi yakomeje avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro busaba kuba hari amahoro n’umutekano byuzuye kuko ari imirimo ifata igihe kirekire. Aha niho yahereye asaba inzego z’umutekano n’abaturage kurushaho kuba maso by’umwihariko ku mipaka y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Nkurunziza yanatunze urutoki u Rwanda avuga ko ari rwo runyuzwamo ubutunzi bw’u Burundi mu buryo bwa magendu.

Yavuze ko mu myaka yashize ikawa y’u Burundi yajyanwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu, ugasanga u Rwanda rwitwa ko ari rwo rufite ikawa nziza kurusha izindi nyamara ari ikawa y’u Burundi. Yongeyeho ko usibye ikawa amatoni ya coltan yibwaga I Kayanza akajyanwa mu Rwanda.

Ati: “Iki ni ikibazo gikomeye. Ni ngombwa kugenzura umupaka n’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho abanzi b’igihugu baturuka”.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano

Ibyatangajwe na Perezida Nkurunziza ni ikimenyetso cy’umwuka mubi ukomeje kugaragara mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda kuva mu 2015 ubwo yafataga icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe bigakurikirwa n’imvururu n’ubugizi bwa nabi byatumye Abarundi benshi bahungira mu Rwanda. Abategetsi b’u Burundi bashinje u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi no gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, ariko u Rwanda ntirwahwemye kubihakana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
lio Kuya 11-10-2018

ariko uburundi bufite iki kari bwanyakwigendera . mubihugu bikikije urwanda nimwe batindi babi babasahura ikise icyomutagira