Perezida Emmanuel Macron araganira n’abigaragambya mu guhosha imvururu zangije byinshi

Ibi biganiro Perezida Macron agirana n’amashyirahamwe y’abakozi n’abakoresha babo biteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018, bibaye nyuma y’imyigaragambyo yari imaze iminsi i Paris no mu yindi mijyi, bikaba byitezwe ko aza gutangaza imyanzuro yafashwe yafasha mu guhagarika imyigaragambyo.
U Bufaransa bumaze ibyumweru bine byose mu myigaragambyo yaranzwemo imidurumbanyo yo kwamagana ibiciro bya Essence bavuga ko byazamutse cyane, ubuzima butameze neza n’ibindi bibazo byugarije Abafaransa.

Mu bantu 136,000 biyise "abambaye amakoti y’umuhondo" bigabije imihanda ku wa Gatandatu aho abarenga 1,200 bahagaritswe n’abashinzwe umutekano.

Mu murwa mukuru i Paris niho habaye imyigaragambyo ikomeye cyane, aho hamenaguwe amadirishya, imodoka ziratwikwa, amaduka arasahurwa ubwo abantu bagera ku 10,000 bigabizaga imihanda.
Minisitiri w’Imali ya Leta Bruno Le Maire yavuze ko uko ibintu byifashe bibangamiye ibikorwa by’ubucuruzi mu gihugu ndetse bidasize n’ubukungu.

Abakora imyigaragambyo bamaze iminsi bafunga imwe mu mihanda mu gihugu cyose muri ibi byumweru bigera kuri bine bishize.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo