Perezida Donald Trump yamaganye ivanguramoko n’intagondwa z’abazungu

Mu ijambo yavuze nyuma y’iraswa ry’abantu benshi ryabereye muri Leta ya Texas na Ohio abantu 29 bakahasiga ubuzima, Perezida Donald Trump yamaganye ivanguramoko, urwango n’intagondwa z’abazungu.

Yasabye ko amategeko yavugururwa kugirango abantu bafite ibibazo byo mu mutwe badatunga imbunda.

Yanifuje kandi ko umuntu uzahamwa n’icyaha cyo kwica abantu benshi yagombye guhanishwa igihano cyo gupfa.

Yanasabye ko amashyaka ya politiki yakorana mu kuvugurura amategeko agenga gutunga imbunda.

Perezida Trump ntabwo yashyigikiye ingamba nshya z’Inteko Nshingamategeko ku byerekeranye no gutunga imbunda.


Kwibuka abiciwe i El Paso

Ayo magambo yayavuze nyuma gato yaho umuntu ukekwaho kugaba igitero i El Paso muri Texas ashinjwe icyaha cyo kwica abantu.

Umukuru wa Amerika yanatangaje zimwe muri gahunda ze kuri icyo kibazo zirimo kurushaho gukorana hagati y’inzego za leta n’ibigo by’imbuga nkoranyambaga, guhindura amategeko yerekeranye n’indwara zo mu mutwe no kurwanya abaramya ubugizi bwa nabi.


Kwibuka abiciwe i Dayton

Mu ijambo rye ariko ntabwo Trump yigeze agira icyo avuga ku bamunenga bavuga ko amagambo ye arwanya abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ariyo atuma ibitero bishingiye ku moko byiyongera mu gihugu.

Byagenze gute i El Paso?

Abakora iperereza barimo kwiga niba iraswa ry’abantu benshi ari icyaha cy’urwango.

Ibyaha by’urwango bishobora gutuma ubihamijwe ahabwa igihano cyo gupfa.

Kuwa gatandatu, umugabo witwaje imbunda yarashe amasasu y’urufaya ku bantu bari baje kugura ibikoresho by’ishuri by’abana mu iduka rinini rya Walmart.

Yishyize mu maboko y’igipolisi imbere y’iryo duka.

Iri raswa ry’abantu benshi, bivuga ko ari irya munani mu guhitana benshi muri Amerika ya kino gihe, ryabereye mu mujyi benshi mu baturage bawo 680 000 ari abo mu bwoko bwa Hispanic.

Usibye 20 bishwe abandi 26 barakomeretse.

Byagenze gute i Dayton?

Umugabo witwaje imbunda yishe mushiki we n’abandi bantu umunani mu gitero cyamaze amasegonda 30 ahantu hari amazu y’urubyiniro akunzwe cyane mu rucyerera rwo ku cyumweru.

Abanti 27 barakomeretse.

Abategetsi ntabwo bari batangaza icyatumye uwo mugabo agaba icyo gitero.

Umukuru w’igipolisi mu mujyi wa Dayton, Richard Biehl, yavuze ko bitari byamenyekana niba, Connor Betts w’imyaka 24 yari yagambiriye kwica mushiki we.


Perezida Donald Trump yamaganye ivanguramoko, urwango n’intagondwa z’abazungu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo