Papa Francis yatunguranye asoma ibirenge bya Salva Kiir na Riek Machar

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatunguranye nyuma yo kugaragara apfukamye asoma ibirenge bya Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo n’inyeshyamba batavuga rumwe, Riek Machar nyuma yo kurangiza kuganira na bo ku byerekeye uko bakunga ubumwe.

Ubwo Papa yari arangije umwiherero w’iminsi 2 yagiranaga na Salva Kiir na Rieck Machar batavuga rumwe muri Sudan y’Epfo, yabasabye kumvikana no guhuza imbaraga mu guha abanya Sudan amahoro bakeneye.

Salva Kiir na Rieck Machar bari basanzwe barebana ay’ingwe, bamaze iminsi 2 basengera hamwe, barira hamwe ndetse baganira na Papa ku byerekeye uko bagarura amahoro muri Sudan y’Epfo, igihugu kimaze imyaka mike kibonye ubwigenge.

Papa yatunguye abatuye isi bose kubera amashusho yagiye hanze amugaragaza yapfukamye hasi ari gusoma inkweto z’aba bagabo batumvikana mbere yo kubasezerera.

PNG - 637.2 kb
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis asoma inkweto za Machar na mukeba we Kiir


Papa yabwiye aba bayobozi ati: “Ndabasaba nk’abavandimwe kubana amahoro. Mbikuye ku mutima, ndabasaba ngo mureke dutere imbere. Hari ibibazo byinshi ariko ntibigomba kudutsinda. Mukemure ibibazo byanyu.”

Sudan y’Epfo ikize kuri peteroli, imaze imyaka iri mu ntambara zidashira bituma rubanda rugufi ruhura n’ibibazo birimo gufata ku ngufu abagore, gushora abana mu ntambara, ubwicanyi bushingiye ku moko no kwicwa kw’abasivili. Abantu basaga ibihumbi 400 bamaze kugwa mu mirwano ishyamiranya Kiir na Machar.

Imvururu z’urudaca zatumye kimwe cya gatatu cya Miliyoni 12 zituye Sudan y’Epfo bahunga, bituma iki gihugu kigira impunzi nyinshi cyane.

PNG - 1.6 Mb
Papa Francis yunama ngo asome ibirenge bya Salva Kiir na Riek Machar
PNG - 1.1 Mb
Papa Francis yibukije aba bagabo ko nta kindi intambara yabasigira uretse ibihombo gusa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo