Olga Tokarczuk na Peter Handke ni bo begukanye igihembo cya Nobel mu buvanganzo 2018 na 2019

Olga Tokarczuk akaba ni umwanditsi w’umunya-Pologne na Peter Handke w’umunya-Autriche bakaba ari bo begukanye ibi bihembo mu buvanganzo.

Aba bombi batsinze mu gihe umwe yatwaye icy’uyu mwaka wa 2019 mu gihe undi yatwaye icy’umwaka wa 2018 kuko umwaka ushize iki gihembo kitari cyatanzwe.

Tokarczuk, akaba yari yarabonye ikindi gihembo cyiswe ’The Man Booker International Prize’ umwaka ushize akaba ari we wahawe igihembo cya Nobel cy’umwaka ushize mu gihe iki gihembo yabonye umwaka ushize cyahawe Handke.

Uyu munya-Autriche akaba azwiho kwandika ibitabo n’ibisigo afatwa nk’umwe wagize uruhare mu guteza imbere ubuvanganzo.

Mu mwaka wa 2018 iki gihembo cyahagaritswe nyuma y’ifatwa ku ngufu ry’umwe mu banyeshuri bigaga mu gihugu cya Suede Jean-Claude Arnault, aho uwamufashe yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 2.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo