Nyuma y’imyaka 74 Abayahudi bakorewe Jenoside, baracyugarijwe n’ingengabitekerezo yayo

Imyaka 74 irashize Jenoside yakorewe Abayahudi irangiye gusa ikibabaje ni uko kugeza magingo aya hakigaragara ingengabitekerezo yayo mu bihugu bimwe na bimwe by’u Burayi nka Romania, bamwe bakanavuga ko bikomeje gutya hashobora kuzaba ubundi bwicanyi bubakorerwa cyangwa uburyo bwo gutuma Abayahudi bahacika.

Kimwe mu byerekana uburemere bwa kiriya kibazo ngo ni uko abaturage ba Romania batari Abayahudi babatoteza, bakandika ku nkuta z’inzu amagambo y’urwango babafitiye kandi ubuyobozi mu nzego z’ibanze bukababuza gusengera mu masinagogi yabo uko babishaka.

Gutandukanya Umuyahudi n’isinagogi bifitanye isano cyane no kumutandukanya n’amateka ye, umuco we.

Abanyamateka n’abanyamakuru n’abandi baturage ba Romania muri iki gihe bahangayikishijwe n’ibikorwa bikorerwa Abayahudi.

Ibikorwa birimo no gusenya imva abakurambere b’Abayahudi batuye muri kiriya gihugu bashyinguwemo nyuma ya Jenoside yakozwe n’Abanazi ba Hitler guhera muri 1941 – 1945 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Muri uku kwezi kwa Mata 2019, insoresore ziherutse kwangiza imva 73 zishyinguwemo imibiri y’Abayahudi bo muri Romania ziherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba.

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abayahudi bo muri Romania witwa Maximillian Marco Katz yagize ati: “Ni ibintu biteye ubwoba ariko kuri twe si ubwa mbere ibintu nka biriya babidukorera.”

Avuga ko biriya ari ikimenyetso cy’uko ingengabitekerezo yo kwanga Abayahudi ikiriho. Ngo kuba batarasenye imva imwe cyangwa ebyiri ariko bagasenya imva 73 byerekana umugambi bari bafite kandi ko byabafashe igihe n’ingufu nyinshi.

Umuryango w’Abayahudi muri Romania uri mu marembera…

Umwe muri bo ufite imyaka 72 witwa Vasile Dub aherutse kuvuga ko kuba muri Romania uri Umuyahudi bigusaba kwirinda kubivuga. Ngo nubwo nta bwicanyi bweruye bubakorerwa nk’ubwabaye muri Holocaust, muri Romania amategeko ntarengera Umuyahudi nk’undi muturage.

Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ubwo Romania yategekwaga na Marshall Ion Antonescu, Abayahudi 380 000 barishwe, abandi boherezwa kwicirwa mu nkambi y’Abanazi ya Auschwitz yabaga muri Pologne.

Intambara irangiye, Abayahudi babaga muri Romania bakomeje kugarizwa n’ingengabitekezo ya Jenoside yabavanguraga, ikabatoteza biba ngombwa ko bamwe bahungira muri Israel, USA n’ahandi kugira ngo babone ubuzima bwiza kurushaho.

Mbere y’Intambara ya kabiri y’Isi, Romania yari mu bihugu bibamo Abayahudi benshi mu Burayi. Muri 2019 Abayahudi bari muri Romania ni mbarwa kandi abenshi bageze mu zabukuru.

Umwarimu w’Amateka w’Umuyahudi witwa Gyuri Diamantstein avuga ko mu gace atuyemo ka Targu Mures mu myaka 20 iri imbere nta Muyahudi uzaba ukikabamo. Uyu musaza w’imyaka 64 ni we muto mu bandi Bayahudi basengera hamwe mu isinagogi.

Ati: “Nitwe Bayahudi banyuma bariho batuye muri Romania.”

Kuba Abayahudi bo muri Romania bashaje bikiyongeraho n’urwango abaturanyi babo babafitiye biteye inkeke abahanga. Mbere gato y’uko za nsoresore zisenya imva z’Abayahudi bo muri Romania, hari ikindi gikorwa cyabaye kerekana urwango bafitiwe.

Abantu batamenyekanye banditse ku nzu nyakwigendera Elie Weisel yavukiyemo akanakuriramo mbere yo kujya muri USA. Elie Weisel yari intiti y’Umuyahudi yarokotse Jenoside yabakorewe. Afite inkomoka muri Romania.

Kuri iriya nzu banditseho bati: “…Ubwiherero rusange, twe twanga Abayahudi…”, “ Genda wa Muyahudi we ubana na Hitler mu muriro utazima..”

Mu myaka mike ishize urwango Abayahudi bafitiwe n’abatuye u Burayi rwarazamutse. Umwaka ushize mu Bufaransa rwazamutseho 74%, mu Budage ruzamukaho 60%.

Mu mezi make ashize hari abanyapolitiki bo mu Bwongereza bashinjwe kuvuga amagambo arimo urwango ku Bayahudi.

Umuyahudi uri mu Nteko ishinga amategeko ya Romania akaba ari na we uyobora Ihuriro ryabo witwa Silviu Vexler aherutse kuvuga ko ikindi kintu kerekana urwango bafitiwe ari ibitekerezo bitambutswa ku nkuru iyo ariyo yose ibanditsweho cyangwa yanditswe ku gihugu cya Israel.

Ku binyamakuru byandikira kuri murandasi no ku nkuta nkoranyambaga haca ibitekerezo byumvikamo urwango rweruye ku Bayahudi. Igiteye inkeke kurushaho ni uko amategeko ya Romania ajenjekera abafitiye urwango Abayahudi.

Nubwo kiriya gihugu cyashyizeho amategeko ahana abahakana Jenoside ya Holocaust yakorewe Abayahudi n’abandi bakora cyangwa bagashishikariza abandi gukora ibikorwa bivangura cyangwa byibasira Abayahudi, ngo Romania ntihana abo bigaragayeho.

Ibi bituma hari abavuga ko ubutegetsi aribwo bukingira ikibaba ababikora. Maximillian Marco Katz ati “Ubutegetsi bwa Bucharest busa n’ubwirengagiza nkana ibikorwa bitwibasira. Bushyiraho amategeko ariko mu guhana abayishe bukabigendamo biguru ntege.”

Igitangaje ni uko muri 2008 Romania yafunguye inzu y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ariko kugeza ubu ikaba itaremera uruhare rwayo mu kuyikora.

Kuba Romania yarategetswe igihe kirekire n’abayobozi bari bafite ibitekerezo by’Aba-communisiti ngo byatumye amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi atigishwa.

PNG - 525.1 kb
Imva 73 z’Abayahudi zasenywe n’insoresore zo muri Romania
PNG - 72.7 kb
Ikegeranyo cyerekana uko inzego zivugirwamo amagambo yibasira Abayahudi zirutanwa mu ijanisha
PNG - 461.9 kb
Inzu Elie Weisel wari intiti yahawe igihembo cya Nobel yakuriyamo hari abayanditseho amagambo y’urwango
PNG - 502.8 kb
Uyu Gyuri Diamantstein yarekanaga ifoto iriho Nyina iri mu rwibutso rw’i Auschwitz

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo