Nigeria: Umwarimu yahagaritswe ku kazi azira kugaragara muri filimi atereta

Kaminuza ya Lagos muri Nigeria yahagaritse ku kazi umwarimu wagaragaraye muri filime y’iperereza yakozwe na BBC, atereta ndetse ahohotera n’umunyamakuru wa BBC wiyoberanyije ngo akore iyo nkuru.

Mwarimu Boniface Igbeneghu, usanzwe ari n’umupasiteri, akaba yahise anamaganwa n’itorero asengeramo.

Ni umwe mu barimu benshi bafashwe amashusho mu iperereza ryamaze umwaka ry’ikiganiro cya BBC, gikora inkuru zicukumbuye z’iperereza kizwi nka BBC Africa Eye.
Iyo filime iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri ’hashtag’ yitwa #SexForGrades.

Yacukumbuye ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bivugwa muri bamwe mu bakozi ba kaminuza ebyiri zikomeye zo muri Afurika y’uburengerazuba.
Ni filime ivuga uburyo bamwe mu banyeshuri bivugwa ko basabwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’abarimu, kugira ngo bahabwe amanota.

Hagati aho, abanyapolitike Barimo nka Aisha Buhari, umugore wa Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, n’abakinnyi ba filime batandukanye mu burengerazuba bw’Afurika bari gusaba ko hagira igikorwa ku byagaragajwe n’iryo perereza rya BBC.

Iyo filime ya BBC yanagaragaje bamwe mu banyeshuri bavuga, ku byo bakorewe n’abarimu ba kaminuza.

Femi Gbajabiamila, umyobozi w’inteko ishingamategeko ya Nigeria, yavuze ko ibyagaragajwe n’iyi filime bisaba ko habaho "igihe cyo kwisuzuma hakagira igikorwa "
Kuri uyu wa gatatu, Kaminuza ya Lagos yanahagaritse ku kazi Dr Samuel Oladipo na we ugaragara muri iyo filime.

Iyo filime y’isaha imwe, inagaragaza ibiganiro by’abarimu babiri bo kuri Kaminuza ya Ghana, Profeseri Ransford Gyampo na Dr Dr Paul Kwame Butakor bagiranye mu bihe bitandukanye.

Gusa aba bo, bahakanye ko batari barimo basaba gukora imibonano mpuzabitsina n’abanyeshuru nk’ingurane yo kubaha amanota.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo