Nigeria: Inyota yo gukira batavunitse ikomeje guhitaba abatari bake

Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari yavuze ko abantu 23, barimo abanyeshuri bapfuye nyuma y’uko ikamyo yari yikoreye lisansi iguye igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa gatatu mu gihugu hagati.

Imibare y’abahitanwa n’izi mpanuka yongerwa n’ababa bagiye kuvoma essence iyo ikamyo iguye.

Imibare y’abatangajwe na Leta ko bahitanywe n’iyi mpanuka bakubye inshuro eshatu imibare yari yatangajwe n’abanyamakuru bagiye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Lokoja, ku murwa mukuru wa Leta ya Kogi aho iryo sanganya ryabereye. Abo banyamakuru bari batangaje ko abahitanywe n’iyi mpanuka aria bantu 9.

Mu gihugu cya Nigeria hakunze kuba impanuka z’amakamyo atwara essence agahitana ubuzima bw’abatari bake. Ababikurikiranira hafi bavuga ko izi mpanuka ziterwa no kuba imihanda idafashwe neza.

Perezida Buhari asaba abakoresha imihanda kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde amasanganya nk’ayo mu minsi iri imbere.

Umunyamakuru yageze bwa mbere aho iyi mpanuka yabereye yavuze ko iyo kamyo yavaga mu mujyi wa Okene ijya mu majyaruguru ya y’igihugu. Avuga ko umushoferi yafashe feri yanga gufata.

Iyo ikamyo ya essence ikoze impanuka abaturage biruka bajya kuvoma essence hakaba ubwo ihise ifatwa n’inkongi bagahiramo.

Ibi bikunze kubaho cyane mu gihugu cya Nigeria kiri mu bifite essence nyinshi muri Afurika. Mu kwezi kwa 7 umwaka ushize wa 2019, impanuka nk’iyi yahitanye abantu 50 muri Leta ya Benue.

Mu kwezi kwa 10 kwa 2018, nabwo impanuka y’iturika ry’umuyoboro wa essence ryahitanye abantu 60.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo