Libya: Hatabawe abimukira 94 bari bagiye kurohama

Impunzi n’abimukira bagera kuri 94 barimo n’abagore 4 bari batwite, batabawe n’ubwato bwa Libya mu Nyanja ya mediterane ubwo bari bagiye kurohama.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wakabiri n’inzego z’ubuyobozi bw’ubwato buzwi nka The Ocean Viking bukorera mu nyanja ya mediterane, bakavugako babatabaye gatangiye kurohama.

Nk’uko Aljazeera yabitangaje, ubu bwato bukaba bumaze kurokora abagera ku 1000 kuva bwatangira ibi bikorwa by’ubutabazi mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2019.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo