Libani: Abigaragambyaga bishimiye kwegura kwa Minisitiri w’Intebe

Muri iki gihugu, abigaragambyaga barishimira ukwegura kwa Minisitiri w’Intebe Saad El-Din Rafik Al-Hariri ariko bakanavuga ko bazaguma mu mihanda kugeza igihe ibyifuzo byabo bisubijwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri ubwo abigaragambya biraye mu mihanda, basaba ko Guverinoma iriho ko yavanwaho none ubu Minisitiri w’Intebe Saad Hariri akaba yatangaje ubwegure bwe, aba baturage bakavuga ko ari intambwe yambere itewe ariko ko hakiri urugamba rwo gutsinda.

JPEG - 47.6 kb
Minisitiri w’intebe Saad El-Din Rafik Al-Hariri yamaze kwegura

Amakuru y’ukwegura kwa Hariri yashimishije benshi mu bigaragambyaga mu murwa mukuru, bavuga ko ari ingenzi cyane nyuma y’aho bari bamaze hafi ibyumweru bibiri mu myigaragambyo yanatijwe umurindi n’ishyaka Amal Movement Party nk’uko Aljazeera yabyanditse.

JPEG - 70.6 kb
Ibihumbi by’abaturage byiraye mu mihanda byishimira kwegura kwe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo