Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza igisasu gishobora gusambura Amerika yose

Kuri uyu wa kabiri, igihugu cya Koreya ya Ruguru cyohereje mu kirere ikindi cyogajuru cyo mu bwoko bwa Misile gishobora kugera aho ariho hose ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. iki gisasu cyagenze ibilometero bishyika ku 1000 nkuko byemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gisasu gisasu cyitwa Hwasong-15 nicyo gifite ingufu kurusha ibindi byari byarakozwe mbere. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Koloneli Robert Manning yavuze ko bakurikiranye iyo Misile kuva igiterwa kandi ko ari icyogajuru gishobora gushyika no ku yindi mugabane y’isi.

Icyakora nubwo bimeze gutya, uyu muvugizi yavuze ko iyo Misile nta bwoba yateye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ubutaka bwayo yewe n’ibihugu by’ibituranyi.

PNG - 415 kb
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong akurikirana uburyo Misile iterwa


Umwe mu bategetsi bakora mu iperereza rya Amerika yabwiye Ijwi rya Amerika ko ibyabaye nta gishya kirimo kuko byari bizwi.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, niwe watangije iryo geragezwa, ati “Mfite ishema ryo gutangaza ko twageze ku ntego yacu y’amateka yo kubaka ingufu za kirimbuzi z’igihugu, kubaka ibisasu bifite ubushobozi buhambaye.”

Yongeyeho ati “Nk’igihugu gifite ingufu za kirimbuzi, gikunda amahoro, tuzakora ibishoboka byose ngo turinde amahoro n’umutekano ku Isi.”

Kim Jong Un yavuze ko ibisasu bakora bigamije kwirinda ba gashakabuhake b’Abanyamerika, kandi ko nta gihugu bikwiye guhangayikisha mu gihe kitabangamiye inyungu za Koreya ya Ruguru.

Ibihugu birimo u Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo byasabye ko Inama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi iterana byihuse nyuma y’iterwa ry’iki gisasu.

Ibi byatangajwe n’Umutaliyani uyoboye aka kanama muri uku kwezi kwa cumi na kumwe. Giovanni Davoli yavuze kandi ko hagitekerezwa ku italiki iyo nama yoberaho.

Perezida Donald Trump yamenyeshejwe iby’icyo gisasu kikiri mu kirere, agira ati “Mu cyihorere tuzacyitaho.”

U Buyapani na Koreya y’Epfo nabyo byamaganye Hwasong-15 ndetse Koreya y’Epfo nayo ihita itangira igerageza ry’igisasu cyayo mu rwego rwo kwihimura.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
-xxxx- Kuya 2-12-2017

Bzarwane turebe uneshwa ubona aho bahere