Korea ya Ruguru: Abagera kuri Miliyoni 11 bafite ikibazo cy’imirire mibi

Raporoya y’Umuryango w’Abibumbye (UN) igaragaza ko muri Koreya ya Ruguru, abantu bagera kuri miliyoni 11 ari bo bafite ikibazo cy’imirire mibi nkuko byatangajwe n’ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu muri UN.

Tomas Ojea Quintana yatangarije UN mu nama rusange yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019, ko mu bantu 140,000 bafite ikibazo cy’imirire mibi, 30,000 ari bo bahitanwa n’imirire mibi.

Yakomeje anenga Guverinoma ya Korea ya Ruguru ko ari bo bafite inshingano zo kwita ku mirire y’abaturage bayo, ariko ikaba ntacyo ibikoraho.

Ibi biterwa no kuba Leta idafata ingamba ku bijyanye n’ubuhinzi igendeye ku mihindagurikire y’ikirere.

Yongeho ko Koreya ya Ruguru inafite ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, ndetse n’ubutaka butakera, ibyo bikaba bituma habaho ikibazo cy’imirire.

Tomas Ojea Quintana yavuze ko mu myaka 3 ishize, Koreya ya Ruguru nta mpinduka yabayeho mu bijyanye n’imirire.


Tomas Ojea Quintana

Yavuze kandi ko ubukungu bw’igihugu buba bushingiye ku mibereho y’abaturage.

Leta igomba gufata ingamba ku bijyanye n’imirire, ifasha bahinzi n’aborozi kubikora by’umwuga ndetse bagendeye ku ihindagurika ry’ikirere, bagakoresha n’ifumbire.

Bitabaye ibyo ubuzima bw’abaturage baho buzarushaho kumera nabi.


Abaturage bo muri Koreya ya Ruguru bugarijwe n’imirire mibi nyamara iki gihugu kigasa nk’ikibirebera





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo