Kenya: Leta yirukanye abapolisi baherutse gukubita umunyeshuri bamukandagira mu mutwe

Iki ni igikorwa cyabaye ejo ku wa mbere Leta ya Kenya ikaba ivuga ko cyayibabaje, ari nayo mpamvu yahise ifata imyanzuro ikakaye kuri aba bapolisi.

Ni igikorwa cy’urugomo cyagaragajwe na videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho abapolisi bakubitaga umunyeshuri banamukandagira mu mutwe.
Hilary Mutyambai umuvugizi wa police yatangaje ko 4 muri aba bapolisi bakoze aya mahano, bamenyekanye ndetse bakaba bahise birukanywa mu gipolice cya Kenya nk’uko BBC yabitangaje.

Umuryango urengera ikiremwamuntu Human Rights Watch, wavuze ko mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ya 2017, abapolisi nanone bakubise bakanica abari bashyigikiye abatavuga rumwe na leta.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo