Kaminuza ya Makerere yafashwe n’inkongi ikomeye

Inyubako nini ya Kaminuza ya Makerere abahize n’abayituriye bazi ku izina rya ‘Ivory Tower’ yashwe n’inkongi ikomeye imaze kwangiza byinshi kuriyo.

Iyi kaminuza ni imwe mu zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange. Imaze guha ubumenyi abantu benshi kuko iri muri Kaminuza zikuze. Yatangiye gukora neza mu 1941.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter ya Makerere University bugaragaza akababaro abantu batewe n’iyi nkongi.

Prof. Barnabas Nawawgwe, umwarimu w’isomo ry’ubugeni akaba n’umuyobozi wungirije wa Makerere University yagize ati “ Ni igitondo kijimye kuri Kaminuza ya Makerere. Inzu izwi cyane irimo ibiro by’ubutegetsi hafi ya byose yafashwe n’inkongi, ibyangiritse ntibigira ingano ariko dufite umuhate wo kongera kuyisana bidatinze igasubira ku rwego iriho nka Kaminuza y’amateka”.

Icyateye iyi nkongi ntabwo kiramenyekana. Mu butumwa Kaminuza ya Makerere yakomeje kunyuza ku rubuga rwa twitter yavuze ko iyi nkongi y’umuriro ifite imbaraga zikomeye ku buryo bigoye kuyizimya.

Hari aho yagize iti “Ibibatsi by’umuriro byamaze kugera ku gisenge cyose, biteye ubwoba kubireba”.

Umwarimu w’amateka Derek Peterson yagereranyije iyi nkongi n’icyago, ati “Inyubako irimo gushya niyo irimo igice kibitsemo ibitabo byose bivuga ku mateka y’iyi kaminuza n’ibiro by’umuyobozi wungirije wayo Prof Nawangwe Barnabas”.

Ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe guhangana n’inkongi ziri kugerageza kuzimya ariko iyi nkongi iracyakomeye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo