Italie: Umusore yishe umubyeyi barimo guhiga ingurube y’ishyamba.


Polisi yo mu Butaliyani niyo yemeje aya makuru, ivuga ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyuma y’aho arasiye Ise witwa Martino Gaudioso w’imyaka 55 y’amavuko barimo guhiga ingurube yishyamba agahita apfa.

Amakuru avauga ko bombi ngo ku cyumweru bombi, barimo banyura mu ishyamba ryinzitane hafi y’umujyi wa Postiglione mu ntara ya Salerno iri mu majyepfo yicyo gihugu nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Butaliyani.

Uwo musore w’imyaka 34, ngo yarekuye urusoro igihe yabonaga igitutu hamwe n’ibyatsi bihungabana, ahita atema se mu nda.

Yahise ngo atabaza amaze kubona ko yishe umubyeyi we, agerageza gukiza ubuzima bwe ariko biranga.

Mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2018, Sergio Costa, Minisitiri ushinzwe ibidukikije mu Butaliyani, yasabye ko habuzwa imihigo ikorwa ku munsi wo ku cyumweru.

Aho ni nyuma y’aho umuhungu w’imyaka 18, yari amaze kurasirwa na mugenzi we ku rubibe rw’Ubutariyani n’Ubufaransa.

Mu mpera z’ukwo kwezi kwa 10 muri 2018 kandi, abandi bagabo babiri umwe w’imyaka 56 n’undi w’imyaka 20, nabo barapfuye mu buryo busa nk’ubwo.
Sce: Itarlie News Agency





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo