Israel: Umuyobozi mukuru w’umutwe wa islam Jihad yishwe

Amakuru ava muri iki gihugu, aremeza ko igisirikare cya Israeli cyishe umuyobozi mukuru w’umutwe wa islam Jihad mu gitero cy’indege za gisirikare cyagabwe ku rugo rwe mu mugi wa Gaza.

Ubuyobozi bwanatangaje ko, ibi bitero bigiye gukomeza mu rwego rwo kurwanya uyu mutwe.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa kabiri n’abanyapalestina ubwo igihugu cya Israel cyarikimaze kubemerera ko, cyishe Bahaa Abu Al- Ata w’imyaka 42.

Nyuma y’iraswa ry’uyu mugabo kandi, habaye imurikwa ry’intwaro zifite urusaku rwinshi zarashwe mu bice by’amagepfo yose y’iki gihugu.

Muri iki gitero cy’abanyeyiraeli cyaguyemo uyu mugabo w’umunyaparestine, ndetse n’abandi 3 barakomereka nkuko misisitiri w’ubuzima yabitangaje.

AL JAZEERA NEWS





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo