Isake yishe umupolisi w’umwofisiye muri Philippines

Umupolisi wo muri Philippines yishwe n’isake ubwo yari agiye guhagarika umukino utemewe n’amategeko w’isake zirwana mu ntara ya Samar iri mu majyaruguru y’ico gihugu.

Lieutenant Christine Bolok wari ofisiye muri Polisi ya Philippines, yaguye mu mirwano y’inkoko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira ubwo yajyaga gufata abasanzwe bategura uyu mukino uzwi nka ‘Cockfighting’, ukaba n’umwe mu ikunzwe muri icyo gihugu.

Cockfighting ni umukino umunyerewe cyane mu bihugu byo muri Aziya, aho bateranya amasake abiri akarwana, ubundi abantu bagatega amafaranga ku isake bizeye ko iri butsinde.

Nubwo ari umukino ukunzwe muri Philippines, wari umaze igihe uhagaritswe hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 ari na cyo cyatumye Lieutenant Christine Bolok ajya gufata abari bawuteguye.

Mu buryo busa n’umwaku yari yaramukanye, Bolok yageze ahaberaga uyu mukino ata muri yombi abawuteguye, maze yegera imwe muri izi sake ngo ayitware azayifashishe nk’ikimenyetso igihe hazaba hakorwa dosiye.


Isake zirwana zambikwa ibyuma bibiri bikarishye cyane nk’urwembe

Mu guterura iyo sake, rumwe mu nzembe baba baziziritse ku maguru igihe zirwana, rwahise rumukata umutsi wo mu itako, ava amaraso kugeza apfuye.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Samar, Colonel Arnel Apud, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko urupfu rwa mugenzi we rwamutunguye, na we yemeza ko yari yaramukanye umwaku.

Ati “Bakibimbwira bwa mbere sinabashije kubyemera. Mu myaka 25 ishize ni ubwa mbere nabura umupolisi wanjye aguye mu mirwano y’amasake, ni umwaku ntabasha gusobanura.”

Nubwo uwatangiye iki gikorwa cyo gufata aba banyabyaha byaje kurangira atagisoje, bagenzi be babashije guta muri yombi batatu ndetse n’isake zirindwi mu zarwanishwaga.


Umukino w’imirwano y’isake ebyiri ukundwa na benshi muri Philippines

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo