Iraq: Abantu 3 n’umupolisi 1 basize ubuzima mu myigaragambyo yahabaye

Amakuru ava mu gihugu cya Iraq aravuga ko abantu bagera kuri 3 ndetse n’umupolisi 1 basize ubuzima mu gitero cyagabwe n’abigarambyaga muri icyo gihugu.

Babiri muri aba ngo baguye mu murwa mukuru wa Baghdad, mugihe undi yiciwe mu mujyi wa Nasiriya, binakomeretsa amagana n’amagana y’abaturage.

Ibi ngo byabaye ngombwa ko Polisi ihosha imyigarambyo yifashisha ibyuka biryana mu maso, mu mirwano yabaye hagati y’igipolisi ndetse n’abigaragambyaga nkuko Aljazeera ibitangaza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo