Irani yihimuye kuri Amerika yica abasirikare bayo benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2920, Televiziyo ya Iran yatangaje ko ingabo za Iran zishe abaterabwoba 80 b’Abanyamerika (80 American Terrorists) mu gitero zagabye muri Iraq.

Amerika ku ruhande rwayo yavuze ko igisuzuma ibyangijwe n’ibitero bya Iran ku birindiro bibiri by’ingabo z’Abanyamerika muri Iraq nk’uko CGTN yatangaje iyi nkuru ibivuga.

Ejo ku wa Kabiri Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yanzuye ko Pentagon, urwego rushinzwe igisirikari muri Amerika, ari “umuryango w’iterabwoba”, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Islamic Republic News Agency.

Abadepite ba Iran uko bakabaye batoye umwanzuro ushyira mu kato (blacklist) Pentagon n’inzego ziyishamikiyeho n’ibigo byayo, ndetse n’abateguye igitero cyahitanye Jenerali Qassem Soleimani wa Iran.

Uwo mwanzuro utegeka Guverinoma ya Iran gushyiraho Miliyoni 200 z’Amayero (Miliyoni 223 z’Amadolari) yo kubaka urwego rw’igisirikari rwa Iran (Quds Force) rushinzwe ibikorwa by’intambara n’ubutasi rwayoborwaga na Qassem Soleimani wishwe.

Muri Mata 2019, Urwego Rukuru rw’Igisirikari cya Iran rwanzuye ko ubuyobozi bw’ingabo z’Abanyamerika ziri mu Burengerazuba bw’Aziya ari “agatsiko k’iterabwoba” nyuma y’aho Amerika yari yatangaje ko igisirikari cya Iran ari umutwe w’iterabwoba.

Jenerali Soleimani wishwe n’ibisasu byoherejwe n’indege y’abanyamerika idafite umupilote (drone) mu cyumweru gishize muri Iraq, yashyinguwe ejo kuwa Kabiri muri Iran.

Mu muhango wo kumushyingira, umuyobozi w’igisirikari cya Iran Hossein Salami yaravuze ati, “Tuzihorera, kandi tuzabikora mu buryo budasubirwaho.” Abitabiriye uwo muhango barimo bavuga ngo “Amerika iragapfa”, ari na ko bazamura ibendera rya Iran.

Hagati aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, ejo ku wa Kabiri yavuze ko Amerika yamwimye visa ngo yitabire inama y’Inteko Rusange ya Loni i New York, ariko Amerika irabihakana.

Hagati aho, nyuma y’igitero Iran yagabye ku Banyamerika muri Iraq, u Bwongereza bwatangaje ko burimo gukurikirana ibyabaye, kandi ngo bwiteguye kuba bwatanga ubufasha mu Burasirazuba bwo Hagati.

Canada na yo ifite abasirikari muri Iraq, yavuze ko irimo kwimurira bamwe mu basirikari bayo 5.000 muri Kuwait.

Philippines yo yasabye abaturage bayo bose kuva muri Iraq.

Ain al-Asad, kimwe mu bigo bya gisirikari byagabweho igitero na Iran, ni mu Ntara ya Anbar mu Burengerazuba bwa Iraq, harimo ingabo z’Abanyamerika n’iza Iraq.

Ibyo birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere byakoreshejwe bwa mbere mu mwaka wa 2003 ubwo Amerika yateraga Iraq, ingabo z’Abanyamerika zarahagumye ndetse zinakoreshwa mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Islamic State muri Iraq na Syria.

Muri ibyo birindiro harimo ingabo 1.500 z’Abanyamerika n’inshuti zabo, ariko muri rusange ingabo z’Abanyamerika ziri muri Iraq zibarirwa mu bihumbi 5 nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press.8


Ibirindiro bibiri by’abasirikare ba Amerika muri Iraki byatewe ibisasu birenga icumi bya Misire ziraswa kure, ibyo birindiro bibiri byatewe ni ibiri ahitwa Irbil na Al Asad


Uyu mwuka mubi hagati ya Irani na Amerika urava ku iyicwa rya Gen Qasem Soleimani wafatwaga nk’incungu y’igihugu mu gihe Amerika yo yamufataga nk’umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba

Bamuvunnye imbavu, yabuze aho yerekeza abana ubu bari ku gasozi nyuma yo kubasenyera:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo