Iran: ONU ifite impunge ku bwicanyi bwahakozwe.

Umuryango w’abibumbye wamaze gutangaza ko, mu myigaragambyo yahabaye kuwa gatanu w’icyumweru gishize, hashobora kuba harishwe umubare munini w’abantu.
Imyigaragambyo yabaye muri iki gihugu, yari iyo kwamagana izamurwa ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori.

Umuvugizi w’uburengaznira bwa muntu mu muryango w’abibumbye, yasabye inzego z’abashinzwe umutekano kureka gkubuza abantu ubuzima.

Yavuze ko ngo bakwiye kureka kumisha urufaya rw’amasasu mu bigaragambya mu rwego rwo kubatandukanya. Akaba kandi yahamagariye guverinoma y’iki gihugu gukuraho ikoreshwa rya interineti.

Abaturage bakaba bavuga ko bagenda babona, imirambo mu mijyi minini n’imito muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa kabiri, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Geneva, yavuze byimbitse ko hariho ihohoterwa n’ihonyorwa rikabije ry’abantu muri irani, binyuze mu bihano bikarishye inzego z’umutekano zirimo gufatira abigaragambya.

Nk’uko BBC yabitangaje. Rupert Colville yavuze ko bigoye kumenya umubare w’abantu bitabye Imana, ariko itangazamakuru ry’abanya Iran ritangaza ko hari abandi bantu benshi, bakomeje kugenda bagaragara ko bishwe mu duce tugera ku 8 mu ntara zitandukanye z’igihugu cya Iran.

Yasabye kandi abanya Iran ko bakora imyigaragambyo mu mahoro, hatabayeho guhutaza ndetse no kwangiza ibikorwa remezo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo