Irak: Igisirikare cyahosheje imyigaragambyo yaberaga muri Baghdad

Kuri uyu wa 3 abashinzwe umutekano muri iki gihugu cya Irak, barashe mukirere bagamije guhosha imyigaragambyo yaberaga ku kiraro kiri muri Baghdad.

Reuters, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza bitangaza ko aba bigaragambyaga, bari bafunze ikiraro cya Shuhada kuva ejo ku wa Kabiri nimugoroba, bavugako batavuga rumwe na Leta yabo aho no mu murwa mukuru ndetse n’Amajyepfo y’iki gihugu hakoraniye irindi sinzi ry’abigaragambyaga.

Iyo myigaragambyo yakomerekeyemo abagera kuri bane ubwo haraswaga ibyuka biryani mu maso ndetse n’amasasu nyayo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo